RwandAir yatangije ingendo z’indege itwara imizigo mu Murwa mukuru wa Zimbabwe ari wo Harare.
Kuri X, ubuyobozi bwa RwandAir bwanditse ko iyo ari intambwe itewe kandi ari n’uburyo bwo kunoza imigenderanire mu bice bitandukanye by’Isi.
Haranditse hati: “Ni n’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi no gukomeza gufata umwanya w’imbere mu bijyanye no gufasha abo mu Karere mu itwarwa ry’imizigo yabo”.
Harare ibaye ahantu ha munani RwandAir yerekejemo.
Indege zitwara imizigo zifasha u Rwanda kugeza umusaruro warwo ku isoko mpuzamahanga no kurwinjizamo ibijva hanze ndetse no gutwara imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi.
Mu Ugushyingo 2022, nibwo RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo, ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904.
Ishobora gukora urugendo rw’ibilometero 2,620, kugira ngo idakomeza gukoresha indege zisanzwe zitwara abagenzi mu bwikorezi bw’imizigo.
Ku bufatanye bwa RwandAir na Qatar Airways taliki 04 Gicurasi 2024 mu Rwanda hageze ingede yo mu bwoko bwa Boeing B737-8SF itangira igikorwa cy’ubwikorezi bw’imizigo mu ndege.
Byakurikiwe n’igikorwa cyakozwe na sosiyete y’ubwikorezi bwo mu ndege ya Qatar yazanye mu Rwanda indege nini yo mu bwoko bwa Boeing 777x, ije gukora ubwikorezi bw’imizigo mu ndege, Kigali Cargo Hub.
Indege ya RwandAir itwara imizigo isanzwe ifite ibyerekezo birindwi iganamo.
Mu byerekezo biheruka harimo icya Dubai mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Djibouti aho yatangiye ingendo guhera taliki ya 10 Kamena 2024.
Mu bindi byerekezo, indege za RwandAir zitwara imizigo zijyamo harimo Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Entebbe muri Uganda, Nairobi muri Kenya, Brazzaville muri Repubulika ya Congo na Bangui muri Centrafrique.