Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwatubyaye Avuga Ko ‘Ashobora’ Gukinira Ikipe Yo Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Rwatubyaye Avuga Ko ‘Ashobora’ Gukinira Ikipe Yo Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 August 2022 10:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abdul Rwatubyaye usanzwe ikipe yo mu gihugu cya Macédoine avuga ko ashobora kugaruka gukinira imwe mu makipe akomeye yo mu Rwanda ariko ko atari iyo ari yo yose.

Ni umwe muri ba myugariro beza b’Abanyarwanda muri iki gihe.

N’ubwo avuga ko atakinira ikipe iyo ari yo yose, ku rundi ruhande, Rwatubyaye amaze iminsi  akorana imyitozo na AS Kigali.

Aherutse kubwira itangazamakuru ko ashobora gukinira imwe mu makipe yo mu Rwanda ariko yirinda gutangaza iyo ashobora kujyamo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku byerekeye kuba akorana imyitozo n’ikipe ya AS Kigali, Abdul Rwatubyaye avuga ko abakinnyi n’umutoza b’iriya kipe bamufasha kongera gukomeza umubiri kubera ko amaze iminsi yaravunitse.

Ati: “AS Kigali ni ukumfasha kugira ngo ngaruke kuko nari maze iminsi mu mvune. Kuvugana iby’ibanze nta byinshi nabivugaho kuko nta kirakorwa, ntabwo ari ibintu byo gutangaza.”

Kuri we, icy’ingenzi ni ukugaruka muri ‘forme’

Hari amakuru avuga ko hari amakipe amaze iminsi amwifuza harimo AS Kigali, Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC.

Yatangaje ko ubwo yari amaze kuvunika, hari ibyo yaganiriye FC Shkupi ubwo yari amaze kuvunika, ndetse ahamya ko muri iyi kipe hamaze kumera nk’iwabo.

- Advertisement -

Ngo yahungutse inshuti.

Ati “Ntabwo navuga ko twatandukanye kuko urebye umubano mfitanye na Shkupi ntabwo ari umubano navuga ngo ni ha handi umukinnyi aza akagenda cyangwa se aza akahaguma. Dufitanye umubano mwiza.”

Rwatubyaye yavunitse taliki ya 22 Mutarama,2022 ubwo FC Shkupi yatsindaga Sumqay FK ibitego 2-1.

Yari amaze umwaka yerekeje muri Macédonie y’Amajyaruguru nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe amezi umunani adakina kubera iyo mvune  yo ku gatsitsino.

TAGGED:IkipeRwatubyaye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Abagabo B’i Gisagara’ Baratabaza Kubera Abagore Babajujubije
Next Article Hari Ibyo Minisitiri W’Intebe Asaba Ba Agronome B’Imirenge Kubahiriza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

APR FC Yatsinze Rayon Iyirusha Bifatika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Igiye Kongera Kumvana Imitsi Na APR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Atlético de Madrid Yinjiye Muri Visit Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

APR BBC , UGB Na Dolphin BBC Ya Uganda Yabonye Intsinzi Mu Mikino Yo Kwibuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?