Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Perezida wa Repubulika.
Hatangajwe ko abujuje ibisabwa ari Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Philippe Mpayimana wigenga na Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.
Abandi barimo Manirareba Herman, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Diane, Mbanda Jean na Hakizimana Innocent
Bose Komisiyo yasanze batujuje ibisabwa.
Abujuje ibisabwa ni Kagame Paul watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party na Mpayimana Philippe umukandida wigenga.
Mpayimana na Dr Frank Habineza bigeze guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu hari mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2017, bombi baratsindwa kuko Dr Frank HABINEZA yagize amajwi 24 904 angana 0,45% n’aho Philippe MPAYIMANA agira amajwi 39 620 angana 0,72%
Paul Kagame niwe wayatsinze, agira amajwi 5 433 890 angana 98,66%%
Amajwi y’ibanze yatangajwe ni ayo ku biro by’itora 74%.