Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Safari W’I Nyagatare Ati: ‘ Nanize DASSO Nirwanaho’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Safari W’I Nyagatare Ati: ‘ Nanize DASSO Nirwanaho’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2021 6:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

George Safari ni umuturage wo mu Karere ka Nyagatare umaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho yafashe mu ijosi umwe mu ba DASSO. Mu rukiko yaraye avuze ko yabikoze yirwanaho kuko uriya mu DASSO nawe yari amumereye nabi.

Ubushinjacyaha bushinja George Safari gusagarira umukozi wa Leta uri mu kazi.

Kurwana kwa Safari n’uriya mugabo ukorera urwego rw’umutekano mu Karere ka Nyagatare rwitwa DASSO bivugwa ko byatewe n’amahane  yazamuwe n’intonganya bagiranye.

Umu DASSO ngo yashatse gufata Safari( ngo amujyane afungwe) nyuma y’uko inka ze  zari zahutse mu rwuri rukomye.

Muri iki gihe mu Rwanda ntibyemewe ko inka zahuka mu rwuri rukomye kandi ubusanzwe Politiki ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko inka zororerwa mu biraro.

Kudundagurana hagati ya George Safari n’uriya mu DASSO tutamenye amazina, kwabaye mbere cyane y’uko amashusho yakwo ashyirwa ahagaragara tariki, 27, Kanama, 2021.

Byabereye mu  Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Nyuma y’uko ariya mashusho atangajwe, bikaba inkuru hirya no hino mu Rwanda, Safari yarafashwe arafungwa ariko na DASSO ahagarikwa ku mirimo ndetse na Gitifu w’Akagari ka Musenyi byabereyemo nawe arahagarikwa.

Bahagaritswe kubera ko ‘bakoresheje ingufu zitari ngombwa’ kugira ngo bafate Safari.

Mu rukiko Safari ati: “ Nirwanagaho”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07, Nzeri, 2021 ubwo yari ageze imbere y’Inteko iburanisha, Safari yavuze ko ibyo yakoze ‘yabikoze yitabara kuko yari asumbirijwe’.

Yeruye avuga ko atabikoze yabigambiriye ahubwo ko byatewe n’uko yabonaga yugarijwe.

Safari yavuze ko nyuma y’uko DASSO asanze umushumba we aragiye akamwambura ubusa akamwandagaza ku mugaragaro, yaje kumutabara.

Akihagera DASSO ngo yahise ahindukirana Safari aza amusatira ashaka kumukubita inkoni hanyuma nawe aritabara.

Uyu mugabo wari wunganiwe na Me Fidel Mugwiza, yasabye urukiko kumurekura, agatanga ingwate hanyuma akajya aburana adafunzwe.

Ubushinjacyaha bwo bwamaganye icyifuzo cya Safari George, busaba urukiko ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko urubanza rukomeza mu mizi.

Isomwa ku mwanzuro w’urukiko ku byifuzo by’impande zombi rizaba tariki 09, Nzeri, 2021.

Amategeko y’u Rwanda avuga ko kizira gukubita cyangwa gusagarira umuyobozi mu nzego za Leta.

Ingingo ya 234 y’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usagariye umuyobozi ukora mu rwego rw’Inteko ishinga amategeko, umuyobozi mu bagize Guverinoma, umukozi mu rwego rw’umutekano cyangwa undi wese uri mu gushyira mu bikorwa inshingano ahabwa n’urwego akorera, aba akoze icyaha.

Iyo agihamijwe n’urukiko, ashobora gukatirwa igifungo kitari mu nsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu.

Iyo uwakorewe icyo cyaha byamuviriyemo gukomereka, ugihamijwe ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi.

Iyo bigaragaye ko uwakoze kiriya cyaha yari yabanje kugitegura binyuze mu gutega igico uwagikorewe, igifungo ahabwa ntikijya munsi y’imyaka irindwi ariko nanone ntikirenza imyaka 10.

Iyo noneho bigaragaye ko umugambi mu gukora kiriya cyaha wari uwo kwica uwagikorewe, igifungo kiba icya burundu.

TAGGED:featuredIcyahaInkaNyagatareSafariUmuturageUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bamwe Mu Batalibani Batojwe n’Ingabo Z’Amerika N’Iz’U Bwongereza
Next Article Mamady Doumbouya: Umugabo Wahiritse Perezida Condé Ni Muntu KI?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?