Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sarkozy Agiye Kurekurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2025 4:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru yizewe aremeza ko Nicolas Sarkozy wahoze uyobora Ubufaransa agiye kurekurwa nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze muri gereza ngo ahanishwe imyaka itanu afunzwe.

Le Parisien ivuga ko narekurwa atazaba yemerewe gusohoka mu Bufaransa kandi azajya acungirwa hafi n’ubushinjacyaha bwa Repubulika y’Ubufaransa.

Tariki 21, Ukwakira, 2025 nibwo yari yahamijwe n’urukiko kuriganya Muamar Gaddafi amafaranga menshi Sarkozy yakoresheje mu kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu yatsinze mu mwaka wa 2007.

Nyuma yo gukatirwa kubera uru rubanza, abunganizi ba Sarkozy bahise bajurira basaba ko yarekurwa kandi byari biteganyijwe ko urubanza ku bujurire buzaba muri Werurwe, 2025.

Icyakora ubu biravugwa ko azarekurwa kuwa Gatatu w’Icyumweru gitaha hakazaba ari Tariki 19, Ugushyingo, 2025.

Afungiwe muri gereza yitwa La Sante, akaba yari aherutse gutangaza ko aho afungiwe aha hantu habi cyane.

Umushinjacyaha mukuru mu idosiye Sarkozy aregwamo yavuze ko bikwiye ko arekurwa ariko akarindwa kugira uwo bahura mu idosiye aregwamo ndetse ntanasohoke igihugu.

Undi Perezida w’Ubufaransa wigeze gufungwa yari Philippe Pétain wafunzwe nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi yarangiye mu mwaka wa 1945 ashinjwa ubugambanyi.

Sarkozy yategetse Ubufaransa hagati y’umwaka 2007 n’uwa 2012.

TAGGED:featuredGufunguraPerezidaSarkozy
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?