Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Semakamba: Umugabo Wareze Umwami Rwabugiri Mu Nteko Y’Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Semakamba: Umugabo Wareze Umwami Rwabugiri Mu Nteko Y’Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 June 2022 1:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Ntara y’i Burasirazuba mu Karere ka Ngoma hari ahantu hazwi ngo ni ku Cyasemakamba. Ni ahantu hazwi kubera ibikorwa byahakorewe hari mo n’imikino y’umupira w’amaguru.

Uretse umupira w’amaguru wahakiniwe, muri Mata, 1998 hari bamwe mu bantu bari bahamijwe igihano cy’urupfu kubera uruhare rutaziguye bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahamijwe n’inkiko barasiwe ku kibuga cyo ku Cyasemakamba.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, ku Cyasemakamba ni izina ryakomotse ku mugabo w’intwari Semakamba.

Semakamba yabaga mu mutwe w’ingabo z’u Rwanda zitwaga ‘Abatsinzi’.

Amateka azwi avuga ko uyu mugabo yigize ubutwari bwo kurega umwami w’u Rwanda witwaga Kigali IV Rwabugiri.

Umwami Kigali IV Rwabugiri yavutse mu mwaka wa 1853 atanga mu mwaka wa 1895 afite imyaka 42 y’amavuko

Rwabugiri amateka amusobanura nk’umwami w’intwari waguye u Rwanda kubera ibitero by’intambara bigera kuri 14 yagabye mu byerekezo byose byahoze kandi n’ubu bigikikije u Rwanda.

Yari atinyitse mu magambo avunaguye.

Icyakora Semakamba yamuregeye mu ruhame rw’abandi Banyarwanda, amurega kumurenganya.

Byatangiye ubwo Rwabugiri yari ari muri rumwe mu ngo ze rwahoze i Rwamagana hanyuma umwe mu bagize umuryango wa Semakamba aza gutera icumu mu nda igikomangoma kitwaga Cyitatire, uyu akaba yari mwene Rwabugiri.

Intego y’uwo muntu ngo yari ukwica uwo mwana wa Rwabugiri bityo mu kwihorera, umwami akazica abagize umuryango wa bugufi wa  Semakamba bose.

Ku bw’amahirwe ariko, Cyitatire ntiyapfuye ariko nanone ntibyabujije umwami guhora.

Hari inyandiko iri mu Ngoro y’Ukwigira kw’Abanyarwanda iri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ivuga Semakamba wari warokotse uguhora k’umwami, yatanze ikirego arega uwitwa ‘Rwabugiri’ nk’undi Munyarwanda uwo ari we wese.

Yamureze kuba yarahoreye umuntu utarapfuye kandi bikaba byari bihabanye n’umuco w’u Rwanda.

Ntabwo Rwabugiri yari arezwe nk’umwami ahubwo yari arezwe nk’undi Munyarwanda wese wahemukiye mugenzi we.

Mu nteko rero n’umwami Rwabugiri yari ahari yumva ibyo bamurega nka Rwabugiri wahoreye umuntu utarapfuye.

Mu nteko iburanisha, abakuru ndetse n’umwami ubwe banzuye ko uwo Rwabugiri atsinzwe.

Bamutegetse gushyingira umukobwa we uwo mugabo Semakamba kandi akamuha inka.

Iyi nkuru igaragaza ko mu Rwanda rwo hambere y’umwaduko w’Abazungu hari imanza zacibwaga mu mucyo kandi zitabera.

Birumvikana ko hataburaga izindi zaciwe nabi hakagira abarengana ariko ibyo ni rusange mu bantu.

Inyandiko iri mu nzu ndangamurage y’Ukwigira kw’Abanyarwanda iri i Nyanza
TAGGED:featuredNgomaNyanzaRwabugiriSemakamba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida W’Afurika Yunze Ubumwe Yagiye Kubonana Na Putin
Next Article Hon Donatille Mukabalisa Ati: “ Tuzi Icyo Kubura Amahoro Bivuze”
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?