Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Serena Williams Yasubitse Ibyo Guhagarika Gukina Tennis
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Serena Williams Yasubitse Ibyo Guhagarika Gukina Tennis

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2022 2:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Serana Williams wari umaze iminsi mike atangaje ko agiye guhagarika gukina Tennis kubera ko yumvaga igihe kigeze, yatangaje ko iki gitekerezo abaye agihagaritse nyuma y’uko mu ijoro ryacyeye atsinze umugore wari nomero ya kabiri ku isi witwa Anett Kontaveit.

Hari mu irushanwa rya US Open aho yamutsinze ku manota akurikira:7-6 (4), 2-6, 6-2 .

Umukino waraye ubaye wari ukomeye k’uburyo yaba Williams yaba na Kontaveit bose bavuze ko wari injyanamuntu.

Mu byiciro byawo bya mbere Anett Kontaveit yari yacanye umuriro mu kibuga ya Serena Williams ariko nawe aza kumwigaranzura mu bihe byakurikiyeho ndetse aramutsinda.

Serena yabwiye The Reuters ko asanzwe ari umukinnyi mwiza kandi ukina bikomeye kandi ngo aracyafite ubushobozi n’ubushake bwo gukomeza gukina.

We na Kontaveit bakinnye umukino wamaze amasaha 2 n’iminota 27.

Waberaga imbere y’abantu 23,000 bari bari muri Stade yitwa Arthur Ashe Stadium.

Williams ati: “ Nkunda gukora ibintu bidasanzwe kandi ndabizi neza ko ndi umukinnyi nyawe. Iyo mpuye n’umuntu uzi gukina ndabikunda kuko bituma nkoresha ibyo nzi byose ngo ntsinde.”

Iyi niyo Stade baraye bakiniyemo. Yitwa Arthur Ashe Stadium.

Kuri uyu wa Gatanu, Taliki 02, Nzeri, 2022, Serena Williams azakina n’ikindi gihangange gikomoka muri Australia kitwa Ajla Tomljanović.

Ubwo yavugaga ko agiye gusezera muri Tennis( ubu hashize ibyumweru bitatu), Serena Williams yavuze ko iri cyo cyemezo gikomeye afashe mu buzima bwe, ariko ngo nta kundi byagenda.

Yabwiye Vogue ati: “ Ni ikintu gikomeye mfasheho umwanzuro n’ubwo kigoye bwose, ariko ubu natangiye gutekereza ku kindi nzakora imbere hazaza.”

Serena Jameka Williams yavutse taliki 26, Nzeri, 1981.

Yamaze ‘ibihe’ muri Tennis bita ‘ibyumweru 319’ ari we mugore wa mbere ku isi muri uyu mukino.

Tennis  iri mu mikino isaba ingufu no kuboneza ntuhushe kurusha iyindi.

Mu mikino 186 yakinanye n’abandi bagore, nabwo we na mugenzi we( iyo ikipe ikinwamo n’abantu babiri, babiri) babaye aba mbere inshuro nyinshi kandi byari ku rwego rw’isi.

Anett Kontaveit

Uyu mugore kandi yakinanye na mukuru we witwa Venus Williams nabwo batsinda inshuro nyinshi.

We na Venus bakuze batozwa n’ababyeyi babo ari bo Nyina witwa Oracene Price na Se witwa Richard Williams.

Mu mwaka wa 1995 nibwo yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga ndetse muri uwo mwaka yatwaye igikombe bita US Open.

Yatsinze kandi irushanwa bita French Open mu mwaka wa 2002, n’aho mu mwaka wa 2003 atsinda irindi rwo muri Australia ryitwa Australia Open.

Ni umukinnyi wabaye icyamamare mu bagore bakinye Tennis k’uburyo na Maria Sharapova wari ukomeye kuva kera atamuhangamuraga iyo bahuriraga mu mikino mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2012 yatsinze amarushanwa ya Wimbledon .

We na Venus Williams batangije igisekuru gishya cy’abakobwa cyangwa abagore bakina Tennis mu buryo bw’umwuga bakomeye kurusha abandi.

Byanatumye aba umwe mu bagore bake ku isi batunze miliyoni nyinshi z’amadolari.

Mu mwaka wa 2016 yinjije miliyoni $ 29.

TAGGED:AmerikaIrushanwaSerenaTennisUmukinnyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Inzego Zasesaguye Umutungo Wa Leta Zigiye Kwitaba Abadepite
Next Article Ikibatsi Cy’Umubano: Dr Biruta Yakiriye Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga Wa Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?