Icyamamare Shaddy Boo( amazina ye ni Ingabire Shadia) avuga ko iyo aganira n’abakobwa be babiri, ababwira ko burya icy’ingenzi mu buzima ari ukwicisha bugufi, ko kwikomeza bisenyera nyirabyo.
Uyu mubyeyi ari mu byamamare bikomeye kurusha ibindi mu Rwanda.
Afite abantu benshi bakurikirana ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga kandi kubera iyi mpamvu, hari ibigo by’ubucuruzi bimukoresha kugira ngo abyamamarize bimuhembe.
Ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ati: “ Sinshaka ko abana banjye bazakura batekereza ko kuba icyamamare, ukaba umukire cyangwa ukiga cyane ari byo by’ingenzi mu buzima. Mbarera mbabwira ko kwicisha bugufi no kumenya kuba uwo uri we mu by’ukuri ntiwikuze kandi ukagirira abantu ubuntu ari ibyo bumuntu.”
Icyakora biragoye kwemera ko ubwo burere avuga ko aha abana be bubinjira koko kubera ko nawe imibereho ye igaragaza ko abaho nk’abakire ku rwego rwo hejuru.
BBC yigeze kwandika ko iki cyamamare hari urukundo cyari gifitanye n’umunyamuziki ukomeye muri Afurika witwa Diamond.
Ubundi yitwa Nasibu Abdul Juma.
Diamond we yavuze ko ‘amufata nka mushiki we.’
Byigeze no kuvugwa ko yaryamanye n’ikindi cyamamare kitwa Davido ubwo uyu muhanzi yazaga mu Rwanda muri Werurwe, 2018.
Ariko ibi yarabihakanye.