Gicumbi Handball Club ivuga ko igikomeje intego yo kwegukana igikombe cya Shampiyona kizatangirwa gukinirwa mu mpera za Gashyantare, 2023. Perezida w’iyi kipe Felicien Nizeyimana uherutse gutorwa, avuga ko kuba bari ku mwanya wa mbere mu mwaka ushize, byabahaye umukoro wo kuwugumaho.
Yabivugiye mu Nteko rusange iherutse kumutora nka Perezida wa Gicumbi Handball Club uyoboye Komite iherutse gutorwa.
Nizeyimana avuga ko igenamigambi( action plan) izagenga Gicumbi Handball Club bayiteguye kandi bagomba kuyigenderaho kugeza ubwo izabageza ku ntsinzi.
Mu bikorwa ateganya gukora, harimo no kuzashaka abana bazasimbura cyangwa bakunganira abo bafite muri iki gihe.
Ati: “ Tugiye gusuzuma mu mashuri ngo turebemo abana bato bashoboye nagereranya na pepinière.”
Felicien Nizeyimana avuga ko bazabanza gushakira abana bashoboye mu gace k’Umujyi wa Byumba.
Bazashakira mu mujyi wa Byumba nyirizina cyangwa mu nkengero zawo.
Mu gukomeza ikipe ye, Perezida wa Gicumbi Felicien Nizeyimana avuga ko we na bagenzi be bagize Komite nyobozi ya Gicumbi Handball Club bagiye gushaka abana bazabafasha gukina ikiciro cy’abatarengeje imyaka 17 y’amavuko.
Amakuru avuga ko mu mwaka wa 2026 u Rwanda ruzakora irushanwa nyafurika ry’umukino wa Handball ukinwa n’abagabo.
Nizeyimana Felicien yatorewe kuba Perezida wa Gicumbi Handball Club, Ndayambaje Laurent atorerwa umwanya wa Visi Perezida wa mbere, Muhoza Jacques atorerwa kuba Visi Perezida wa kabiri, Kaneza Eric atorerwa umwanya w’Umunyamabanga mukuru (SG), Umunyurwa Ernestine atorerwa kuba umubitsi, Bwana Ngarambe Francois Xavier aba Diregiteri Tekinike.