Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Shampiyona ya Karate: Umwana w’Umunyarwanda yatwaye umudari wa Bronze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Shampiyona ya Karate: Umwana w’Umunyarwanda yatwaye umudari wa Bronze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2020 6:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwana w’Umunyarwanda witwa Aimable Nshuti yatwaye umudari wa Bronze mu mikino yo kwiyereka(KATA) y’abana bakina Karate batarengeje imyaka 14 y’amavuko. Umudari wa Bronze uhabwa umukinnyi wese wabaye uwa gatatu.

Iyi mikino yatangiye taliki 12, Ukuboza rirangira taliki 18,  2020.

Abakemurampaka baricaye batanga amanota Nshuti aza gutsindira umudali wa Bronze

Bagenzi be bari muri iriya Shampiyona bitwaye neza ni Sheja Iranzi wabaye uwa Gatanu, Kaela Akamanzi Kabalisa nawe wabaye uwa Gatanu na Djibril Niyonkuru wabaye uwa 11.

Umutoza w’Ikipe y’igihugu ya Karate, Bwana Noel Nkuranyabahizi aherutse kubwira Taarifa ko bahisemo bariya bana bane kugira ngo bahangane na bagenzi babo batarengeje imyaka 14 bo muri Afurika mu gukina icyo bise Kata kubera ko ari bo bagaragaje ubuhanga kurusha abandi.

Ati: “ Aba bana ntibazakina KUMITE ahubwo ni KATA kandi twabatoje neza, twizeye ko bazitwara neza  imbere ya bagenzi babo bo muri Afurika.”

Ririya rushanwa ryabaga hifashishijwe ikoranabuhanga, rikaba ritegurwa na Federasiyo Nyafurika ya Karate.

Ni ubwa mbere u Rwanda  rwitabiriye iri rushanwa kuko rutitabiriye iryabaye muri 2019 ryabereye muri Maroc.

 

Hashize imyaka 116 umudari wa Bronze utangwa…

Umudari wa Bronze ni ishimwe rihabwa umukinnyi wabaye uwa gatatu mu mikino ishyirwa mu rwego rwa Olympic, iya Commonwealth n’indi nkayo.

Umukinnyi waba ye uwa mbere ahabwa umudari wa zahabu, umukinnyi wabaye uwa kabiri agahembwa umudari wa ‘silver’, uwabaye uwa gatatu agahabwa umudari wa bronze.

Guha umuntu wa gatatu umudari wa bronze byatangiriye mu mikino Olympic yabaye muri 1904 ibera St. Louis muri Mousuri, USA.

Icyo gihe wahawe James B. Connolly akaba yarasiganwaga ku maguru.

Mbere y’iriya mikino hahembwaga abantu babiri gusa baje ku myanya ibiri ya mbere.

James Brendan Connolly watwaye umudari wa Bronze bwa mbere
TAGGED:featuredKarateNkuranyabahiziNshutiRwandaUmudari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Perezida Ndayishimiye yatashye inyubako za Eglise Méthodiste Libre
Next Article Kwiyubaka k’u Rwanda kwashingiye ku bumwe n’imbabazi- L. Mushikiwabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?