Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Mu Rwanda Igiye Gusubukurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Mu Rwanda Igiye Gusubukurwa

taarifa@media
Last updated: 25 February 2021 10:51 am
taarifa@media
Share
Amakipe y'umupira w'amaguru agiye gusubukura imikino
SHARE

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko mu byumweru bitarenze bitatu shampiyona y’umupira w’amaguru izasubukurwa, nyuma y’igihe ihagaritswe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Shampiyona yahagaritswe ku wa 12 Ukuboza 2020, hashingiwe ku bugenzuzi bwagaragaje ko hari aho abakinnyi bari bacumbitse mu mwiherero w’amakipe yabo, bagasohoka cyangwa bagasurwa uko bashatse, kandi amabwiriza yo kwirinda abibuza.

Ibyo byahujwe n’uburyo ibipimo byari bikomeje gufatwa mu makipe kuva ubwo shampiyona yatangiraga mu Ukuboza 2020, byari bikomeje kugaragaza ubwandu bwa COVID-19.

Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Munyangaju yavuze ko bamaze iminsi baganira n’amashyirahamwe y’imikino ku buryo bwo kwirinda COVID-19, mu gihe imikino yaba isubukuwe.

Ati “Birashoboka ko no mu byumweru bibiri cyangwa bitatu, shampiyona [y’umupira w’amaguru] ishobora kongera igasubukurwa. Ariko noneho icyiza, batugaragarije icyizere ko noneho niyongera gusubukurwa, ibyabaye bitazongera.”

Yavuze ko igisigaye ari ukunoza gahunda y’imikino ku rwego rwa minisiteri ya siporo, igashyikirizwa inzego zishinzwe kurwanya icyorezo cya COVID-19, mbere y’uko hatangwa uburenganzira bwa nyuma bwo gusubukura imikino.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Sekamana Jean Damascène, yavuze ko nihemezwa igihe imikino izasubukurirwa, hazanozwa uko amakipe azahura, bijyanye n’indangaminsi mpuzamahanga y’umupira w’amaguru.

Ati “Abatekinisiye bacu bariteguye, ni ukuvuga ngo barabara iminsi.”

Yavuze ko amakipe yafashe ingamba zikomeye, kuko ari yo yatumye shampiyona isubikwa kubera kutubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19.

Shampiyona yahagaritswe nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze kugaragaramo abakinnyi 12 banduye COVID-19, ikajya mu kato kimwe na Rutsiro FC zahuye ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Mu Ugushyingo 2020 nabwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yahanishije AMAGAJU FC kuvanwa mu irushanwa rya Playoffs ryo gushaka ikipe yari kuzamuka mu cyiciro cya mbere, nyuma yo guhamwa n’uburangare bwatumye abakinnyi 11 bayo bandura COVID-19.

Icyo gihe byatangajwe ko hari umukinnyi witwa Murindwa Evariste wageze mu mwiherero w’ikipe nyuma y’abandi, ahura n’abakinnyi ibisubizo by’ibipimo bye bya COVID-19 bitarasohoka, biza kugaragara ko yanduye, yanduza abandi.

TAGGED:COVID-19featuredFERWAFAShampiyona
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwanditse Itangazo Rya Leta Ryo Kubika Ambasaderi W’u Butaliyani Yirukanywe
Next Article Abaturage B’I Karongi Bagize Ingwate Ibikoresho Bya Rwiyemezamirimo Wabambuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inzoga Z’Inkorano Zikomeje Kwangiza Ubuzima Bw’Abanyarwanda

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Rwamagana: Uruganda SteelRwa Rukomeje Kuba Ikibazo Ku Buzima Bw’Abaturage

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Ubufaransa Bugiye Gukoresha Inama Ku Mutekano Mu Karere

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Guhurira Muri Amerika Kwa Kagame Na Tshisekedi Kwimuriwe Mu Ugushyingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muri Somalia Byifashe Bite?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Nta Byinshi Dufite Byo Gusesagura- Kagame Abwira Sena

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?