Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sobanukirwa Uko Amazi Ya JIBU Atunganywa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

Sobanukirwa Uko Amazi Ya JIBU Atunganywa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 June 2022 5:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera mu mwaka wa 2018 kuzamura, hari abakiliya b’uruganda rutunganya kandi rukagurisha amazi rwitwa JIBU(Ni ijambo ry’Igiswayile rivuga Igisubizo) bacyemangaga ubuziranenge bw’aya mazi.

Bavugaga atujuje ubuziranenge.

Icyakora Taarifa yasanze uko amazi ya JIBU atunganywa bituma akwiye kwizerwa.

Mu rugendo shuri ubuyobozi bw’ikigo gitunganya amazi ya JIBU bwateguye rwo kwereka itangazamakuru amashirakinyoma y’uko ariya mazi atunganywa, byagaragaye ko atunganywa binyuze mu nzira zizewe.

Idriss Habiyaremye ushinzwe kwamamaza ibyo JIBU ikora mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yavuze ko bafata amazi asanzwe bakura kuri robine atangwa na WASAC agatunganywa binyuze mu byuma byabugenewe kugira ngo abe yujuje ubuziranenge.

Ati: “Amazi amwe tuyakura aho amazi asanzwe ava, muri robine ubundi akayungururwa, bakavanamo imyanda igaragarira amaso, nyuma akajyanwa mu mashini zica udukoko. Nyuma ashyirwa mu cyuma kiyagarurira ibiranga amazi meza ubundi akazashyirwa mu macupa asa neza kandi akwiye kunyobwa.”

Uwamahoro Rehema uhagarariye abacuruza amazi ashima abatangije uriya mushinga kuko wahaye abantu akazi.

Yanenze bamwe mu batanga serivisi nk’iyabo babicira izina ‘brand’ bahatuma amazi yabo atakarizwa icyizere.

Asaba abacuruza amazi ya JIBU kujya batanga fagitire kugira ngo hatazagira uwiyitirira ko acuruza amazi ya JIBU kandi atari byo.

Abakozi bize ubutabire nibo bakoreshwa mu gutunganya amazi ya JIBU

Icyakora avuga ko bitabuza ko amazi yabo agurwa kuko aba yujuje ubuziranenge kandi ngo bazakomeza kuyaha abayashaka bose uko bikwiye.

Iki kigo gifite ahantu  57 mu Rwanda hatunganyirizwa amazi ya JIBU,  muri Kigali honyine hari ahantu 33.

Ushinzwe ibikorwa muri JIBU Rwanda witwa Tuyisenge Bruno  avuga ko  ikibazo babanje kugira ari ukumvisha Abanyarwanda akamaro ko kunywa amazi atunganyijwe batanyoye amazi atetse.

Ati: ” Icyo twabanje gukora ni ukumvisha abantu akamaro ko kunywa amazi atunganyijwe bakava ku mazi atetse. Byabanje kugorana ariko imibare yerekana ko bagenda babyumva gahoro gahoro.”

Ku  munsi muri rusange  batunganya amazi angana na Litiro 10,000 ariko ngo hari ubwo amazi atunganywa ashobora kwiyongera bitewe n’uko abantu bayacyeneye ahantu runaka.

Jeanne Cyuzuzo ukora muri JIBU ushinzwe kwamamaza ibikorwa.
TAGGED:AmazifeaturedJIBU
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyo Leta Y’ u Rwanda Ivuga Ku Nkoni Yera Ivugwaho Guhenda
Next Article Abanyarwandakazi Biyemeje Kunganira Leta Mu Kubaka Amahoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?