Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Somalia: Hoteli Ituranye N’Ibiro By’Umukuru W’Igihugu Byagabweho Igitero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Somalia: Hoteli Ituranye N’Ibiro By’Umukuru W’Igihugu Byagabweho Igitero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 March 2024 4:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Al-Shabaab yagabye igitero kuri Hoteli yitwa Syl iri mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu hafi y’Ibiro bya Perezida mu murwa mukuru.

Ababibonye babwiye Reuters ko mu gitondo bagiye kumva bumva urusaku ruremereye rw’ibisasu ruva muri iyo hoteli.

Muri icyo gihe babibona kandi hari hari abarwanyi hafi y’iyo hoteli.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko hari Abadepite bane babiguyemo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku rundi ruhande, ntacyo Guverinoma ya Somalia irabitangazaho.

Mu majwi Al Shabaab yatangaje humvikanamo kwigamba ko  abarwanyi bayo bari bakigenzura iriya hoteli ndetse ko barasaga abasirikare ba Leta bari bari hafi aho.

Hari umuturage wo muri ako gace witwa  Farah Ali wabwiye Reuters ati: “Twabanje kumva ikintu giturika cyane, nuko hakurikiraho urusaku rw’amasasu. Twumva ko abarwanyi barimo imbere [muri hoteli] kuko turimo kumva barasana.”

Umuyobozi wo mu rwego rushinzwe umutekano muri Mogadishu  yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko hari abagabo bitwaje imbunda benshi binjiye ku ngufu muri iyo nyubako nyuma yo gusenya urukuta rw’umutekano bakoresheje igiturika cyane.

Ndetse ngo uwarokotse icyo gitero binyuze mu kurira urukuta yavuze ko yasize hari abantu benshi bapfuye baguye imbere muri iyo hoteli.

- Advertisement -

Abandi babibonye batangaje ko babonye abapolisi bahagera nyuma y’iminota gusa igitero gitangiye, batangira kurasana n’intagondwa.

Al-Shaabab igenzura ibice binini by’Amajyepfo no rwagati muri Somalia.

Ni umutwe bivugwa ko ukorana na Al-Qaeda kandi umaze imyaka hafi 20 urwanya Leta ya Somalia ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye.

TAGGED:AlfeaturedHoteliIgiteroShabaab
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yongeye Kwibutsa Abayobozi Akamaro Ko Gukorera Hamwe
Next Article Oprah Winfrey Arateganya Gusura u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?