Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sonia Rolland Arasaba Rugira Ngo Jenoside Ntizongere Ukundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Sonia Rolland Arasaba Rugira Ngo Jenoside Ntizongere Ukundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2024 8:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda Sonia Rolland yanditse kuri X ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri rusange n’abarokotse Jenoside by’umwihariko mu kuzirikana ububi bwa Jenoside no kwibutsa abayirikotse ko kwiyibuka ari intwaro nziza yo guhinyuza abayikoze.

Asaba Imana Rugira ngo ibyabaye ntibizongere ukundi, haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi.

Yanditse ati: “ Rwanda rwambyaye, bavandimwe Banyarwanda, kuri iyi nshuro yo kwibuka ku nshuro ya 30  abacu bazize akarengane kuko bavutse, ndabahumurije mwese. Ndabizeza ko mbazirikana cyane by’umwihariko muri uku kwibuka twiyubaka kandi dusaba Rugira ngo ntibizongere ukundi”.

Rwanda rwambyaye, Bavandimwe Banyaranda, kuli uyu munsi wo kwibuka incuro ya 30 abacu bazize akarengane kuko bavutse ndabahumulije mwese. Ndabizeza ko mbazilikana cyane, byumwihaliko muli uku kwibuka twiyubaka, kandi dusaba rugira ngo ntibizongere kubaho ukundi. #Kwibuka30 pic.twitter.com/foKAV5kALr

— Sonia Rolland (@SoniaRolland) April 7, 2024

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Sonia yabaye Miss w’Ubufaransa mu mwaka wa 2000 ndetse yigeze no guhatanira kuba Miss w’isi( Miss World) muri uwo mwaka aza mu bantu 10 ba mbere babihembewe.

Nyina ni Umunyarwandakazi,  Se akaba Umufaransa.

Yavukiye I Kigali mu mwaka wa 1981.

Kubera ko Nyina yari Umututsikazi, we n’umuryango we baje kuva mu Rwanda mbere ya Jenoside kubera ko ibimenyetso byaberekaga ko “ishyamba atari ryeru”.

Mu mwaka wa 1990, bagiye mu Burundi ariko naho baza kuhava nyuma y’iyaduka ry’ubwicanyi bwakurikiye urupfu rw’uwari Perezida wabwo witwaga Mélchior Ndadaye wishwe mu mwaka wa 1993.

- Advertisement -

Umuryango wa Sonia Rolland wakomereje ubuzima mu Bufaransa aho Se akomoka.

Uretse kuba Miss w’Ubufaransa mu mwaka wa 2000, Sonia Rolland ni umwanditsi, umukinnyi wa Filimi na rwiyemezamirimo ukora no mu rwego rw’ubugiraneza.

Mu mwaka wa 2007 yanditse igitabo ku buzima bwe akari muto, icyo gitabo yakise “La Gazelle n’a pas peur du noir”.

Mu Kinyarwanda bivuze ngo “ Nta sirabo itinya ijoro”. Isirabo ni inyamaswa ishushe nk’ihene ariko igira amahembe maremere ikaba mu ishyamba.

Amaze kandi gukina filimi 15 zirimo n’iz’uruhererekane ari gukina muri iki gihe yise “Les Tropiques Criminels”.

TAGGED:AbatutsiFilimiJenosideSonia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mozambique: Abantu 90 Bishwe No Kurohama
Next Article Naganiriye Na Kagame Uko Abanyarwanda Bakomorerwa Kuza Iwacu Bisanga- Ramaphosa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu Rwanda

Hakwiye Kubaho Ubukangurambaga Bwo Kuvuga Aho Imibiri Muri Jenoside Yajugunywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Urukiko Rukuru Rw’Ubucuruzi Rwanzuye Intsinzi Y’Umuhanzi Gabiro Guitar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

APR BBC , UGB Na Dolphin BBC Ya Uganda Yabonye Intsinzi Mu Mikino Yo Kwibuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hoziyana Yashyize Indirimbo ‘Tugumane’ Mu Giswayili

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?