Umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda Sonia Rolland yanditse kuri X ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri rusange n’abarokotse Jenoside by’umwihariko mu kuzirikana ububi bwa Jenoside no kwibutsa abayirikotse ko kwiyibuka ari intwaro nziza yo guhinyuza abayikoze.
Asaba Imana Rugira ngo ibyabaye ntibizongere ukundi, haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi.
Yanditse ati: “ Rwanda rwambyaye, bavandimwe Banyarwanda, kuri iyi nshuro yo kwibuka ku nshuro ya 30 abacu bazize akarengane kuko bavutse, ndabahumurije mwese. Ndabizeza ko mbazirikana cyane by’umwihariko muri uku kwibuka twiyubaka kandi dusaba Rugira ngo ntibizongere ukundi”.
Rwanda rwambyaye, Bavandimwe Banyaranda, kuli uyu munsi wo kwibuka incuro ya 30 abacu bazize akarengane kuko bavutse ndabahumulije mwese. Ndabizeza ko mbazilikana cyane, byumwihaliko muli uku kwibuka twiyubaka, kandi dusaba rugira ngo ntibizongere kubaho ukundi. #Kwibuka30 pic.twitter.com/foKAV5kALr
— Sonia Rolland (@SoniaRolland) April 7, 2024
Sonia yabaye Miss w’Ubufaransa mu mwaka wa 2000 ndetse yigeze no guhatanira kuba Miss w’isi( Miss World) muri uwo mwaka aza mu bantu 10 ba mbere babihembewe.
Nyina ni Umunyarwandakazi, Se akaba Umufaransa.
Yavukiye I Kigali mu mwaka wa 1981.
Kubera ko Nyina yari Umututsikazi, we n’umuryango we baje kuva mu Rwanda mbere ya Jenoside kubera ko ibimenyetso byaberekaga ko “ishyamba atari ryeru”.
Mu mwaka wa 1990, bagiye mu Burundi ariko naho baza kuhava nyuma y’iyaduka ry’ubwicanyi bwakurikiye urupfu rw’uwari Perezida wabwo witwaga Mélchior Ndadaye wishwe mu mwaka wa 1993.
Umuryango wa Sonia Rolland wakomereje ubuzima mu Bufaransa aho Se akomoka.
Uretse kuba Miss w’Ubufaransa mu mwaka wa 2000, Sonia Rolland ni umwanditsi, umukinnyi wa Filimi na rwiyemezamirimo ukora no mu rwego rw’ubugiraneza.
Mu mwaka wa 2007 yanditse igitabo ku buzima bwe akari muto, icyo gitabo yakise “La Gazelle n’a pas peur du noir”.
Mu Kinyarwanda bivuze ngo “ Nta sirabo itinya ijoro”. Isirabo ni inyamaswa ishushe nk’ihene ariko igira amahembe maremere ikaba mu ishyamba.
Amaze kandi gukina filimi 15 zirimo n’iz’uruhererekane ari gukina muri iki gihe yise “Les Tropiques Criminels”.