Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sosiyete Sivile Isaba Ko Ingengo Y’Imari Igenewe Imibereho Myiza Y’Abana Yongerwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Sosiyete Sivile Isaba Ko Ingengo Y’Imari Igenewe Imibereho Myiza Y’Abana Yongerwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 June 2022 4:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagize Sosiyete Sivile Nyarwanda bagiranye inama n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imari bayibwira ibyo babona byazashyirwa mu ngengo y’imari izagenerwa abana mu mwaka 2022/2023.

Bavuze ko hamwe mu hantu hagomba kongerwa ingengo y’imari ari mu kugaburirira abana ku ishuri, schooling feeding.

Kugaburira abana ku ishuri ni gahunda Guverinoma y’u Rwanda yatangije igamije kuzamura imyigire y’abana kuko umwana ushonje adakurikira neza amasomo.

Ibi kandi ngo ni ikintu kiza ku gihugu kuko abana bize neza bavamo abantu bakuru batagwingiye kandi bafitiye igihugu akamaro.

Icyakora n’ubwo muri rusange ingengo y’imari y’u Rwanda yazamuwe nk’uko umushinga wayo uherutse kugezwa ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi,  ngo uzasuzumwe ubivuga, hari inzego abo muri Sosiyete sivili bavuga ko ingengo y’imari yari igenewe guteza imbere abana yagabanutse kandi yari kuzafasha abana kugira ubuzima bwiza.

Hamwe mu bo bavuga ko yagabanutse ni mu rwego rw’ubuzima.

Kuri iyi ngingo, inyandiko ikubiyemo umushinga w’ingengo y’imari( Budget Framework Paper, BFP) yerekana ko mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari yari igenewe urwego rw’ubuzima yari Frw 434,186,227,702,  mu gihe mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari y’uru rwego yari Frw  354,925,346,160 .

Ni igabanuka ringana na 18.3%.

Ahandi herekana ko hari ibyagombye kongerwa mu ngengo y’imari igenewe umwana n’imibereho ye myiza nk’uko sosiyete sivile ibivuga ni mu rwego rw’ubuzima bw’umwana na Nyina.

Mu mwaka wa 2021 uru rwego rwahawe Frw 127,629,814,233  mu gihe mu mwaka wa 2022 inyandiko y’ingengo y’imari y’agateganyo ivuga ko mu mwaka wa 2022 uru rwego rwateganyirijwe Frw 45,071,665,076  bingana n’igabanuka rya 64.7%.

Ku byerekeye ingengo y’imari yagenewe kuzamura imirire iboneye ku bana bafite munsi y’imyaka itanu binyuze muri Ongera, inyandiko ibivugaho iteganya ko intego ari uko  abana bose( bangana na 100%) bazahabwa buriya bufasha.

Icyakora ubu bufasha bwagenewe Frw 8, 902, 464, 845 kandi abo muri sosiyete sivile bavuga ko adahagije, ko yagombye kongerwa.

CLADHO yagize icyo isaba Abadepite…

Peter Kalinganire ukora muri CLADHO yavuze ko n’ubwo hari ahantu hagiye hashyirwa ingengo y’imari runaka kandi itubutse kandi binakwiye, ariko ngo ni ngombwa ko inzego zirebana n’ubuzima bw’abana zashyirwamo andi mafaranga y’ingengo y’imari.

Umuyobozi wa CLADHO witwa Dr Emmanuel Safari nawe yashimye ko Abadepite bumvise ubutumwa bwa Sosiyete Sivile ku byerekeye ivugururwa ryakorwa mu ngengo y’imari.

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa witwa Evariste Murwanashyaka avuga ko icyo Sosiyete sivile isaba abategura ingengo y’imari ari uko bakomeza kujya bumva ibyifuzo by’abaturage.

Ati: “Uruhare rw’umuturage rugomba kugaragara cyane cyane n’abana bagahabwa umwanya bagatanga ibyifuzo byabo ku itegurwa ry’ingengo y’imari kuko bo bagira ibibazo byihariye.”

Evariste Murwanashyaka

Mu nama yahuje Sosiyete sivile n’Abadepite bagize Komisiyo y’imari  hari n’umwana uhagarariye abandi witwa  Shyaka Jean Baptiste.

Uyu mwana asanzwe ahagarariye bagenzi be bo mu Karere ka Gasabo.

Yasababye ko hazongerwa amafaranga mu ngengo y’imari igenewe za Komite z’abana kugira ngo bashobore gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Shyaka Jean Baptiste yabwiye Abadepite ibibazo by’abana yari ahagarariye

Shyaka yasabye ko hakongerwa ingengo y’imari yo kugabanya imirire mibi mu bana.

Prof  Omar Munyaneza uyobora Komisiyo yakiriye ziriya nzego yabashimiye abitabiriye iriya nama kandi abizeza ko ibyifuzo byabo bizasuzumwa bikazagezwa ku Nteko rusange nayo ikazareba niba bigize ingingo zagezwa kuri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Prof Omar Munyaneza
TAGGED:AbanaCLADHOfeaturedImiberehoInteko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MTN Group Niyo Muterankunga Mukuru W’Inama Ya CHOGM Ku Ishoramari
Next Article Abahombya Leta Y’u Rwanda Babikora Kwinshi…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?