Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sosiyete Sivile Isanga Ibitera Abana Guta Ishuri Byiyongera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Sosiyete Sivile Isanga Ibitera Abana Guta Ishuri Byiyongera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 January 2023 1:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakoze uko bashoboye ngo abana bose bige ariko ibibazo by’iwabo biranga bikababuza ayo mahirwe. Umuhanzi w’Umunyarwanda yigeze kuririmba avuga ko ‘ burya kutiga biragatsindwa’.

Umuntu wize abona ibintu mu buryo butandukanye cyane n’uko utarize abibona.

Uwize aba azi ko kurisha intoki zidakarabye n’amazi meza n’isabune bitera indwara zituruka ku mwanda, utarize asanga ibyo ntacyo bitwaye.

Icya mbere kuri we ni uko igifu kibona icyo gisya.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abantu bize bamenya gusesengura ibintu n’ibindi, ntibabe abantu bashukishwa n’uduhendabana mu gihe abantu batize iyo babwiwe gukora ikintu runaka bahita bagikora nta gushishoza ngo batekereze ingaruka.

Mu magambo avunaguye, kwiga ni intangiriro y’amajyambere kandi arambye.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, abana bose ntibafite amahirwe angana atuma biga.

Bamwe bavukiye kandi bakurira mu miryango ikennye igizwe n’abantu batize bityo nabo ntibiga.

Abandi bagiye mu ishuri ariko barivamo bidatinze kubera ibibazo bikunze kuba mu miryango baturukamo.

- Advertisement -

Ibyo ni ubukene, amakimbirane mu bashakanye, ubujiji n’ibindi.

Kuva mu ishuri akenshi bikunze gukorerwa abana b’abakobwa baba basabwa kujya kurera barumuna babo.

Abo bana bakura batarize kandi n’imirire yabo nayo iba yaradindiye.

Inshingano bahabwa bakiri bato, zituma badindira mu mikurire n’imitekerereze.

Impuzamiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda, CLADHO, ivuga muri iki gihe ahubwo abana benshi bata ishuri.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO witwa Evariste Murwanashyaka avuga ko impamvu zituma abana bata ishuri ari nyinshi kandi zikomeje kwiyongera.

Ati: “ Hari abana bata ishuri kubera kubura amikoro kw’iwabo, hari abata ishuri kubera gutwara inda, hari abava mu ishuri kubera amakimbirane yo mu miryango…”

Evariste Murwanashyaka ukora muri CLADHO

Murwanashyaka avuga ko indi mpamvu ituma abana bava mu ishuri ari uburangare bwa bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Avuga ko hari abana bamara igihe kirekire batajya kwiga ariko abayobozi b’inzego z’ibanze ntibabitangaho raporo kandi babizi bityo bigatuma bamara igihe kirekire batiga.

Igenzura rihoraho ryafasha…

Murwanashyaka avuga ko nihashyirwaho uburyo buhoraho bwo gukurikirana hakamenyekana abana biga n’abatiga bizafasha gukurikirana abana batajya kwiga hakamenyana ikibibatera.

Avuga ko abayobozi  mu nzego z’ibanze bagomba gukurikirana bakamenya aho umwana wabaga mu rugo rwa kanaka yagiye.

Ababyeyi kandi ngo bagomba gukorana bya hafi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’ab’inzego z’ibanze hagashyirwaho icyo bise ‘Umudugudu ku ishuri.’

‘Umudugudu ku ishuri’ ni gahunda ihuza abana biga ku ishuri rimwe kandi bakomoka mu mudugudu umwe.

Abo bana barihuza bagakora club, bagatora umwana ubayobora buri gitondo akajya ahamagara buri wese mu bagize uwo mudugudu wo ku ishuri kugira ngo arebe niba ntawasibye ishuri.

Iyo basanze runaka ataje, nimugoroba baba bagomba kujya kureba icyatumye ataboneka, bakabikorera raporo.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yaringanije amafaranga y’ishuri ku bigo bya Leta byose, ibikora mu rwego rwo korohereza ababyeyi.

Ni gahunda ireba ibigo by’amashuri byose bya Leta n’ibifatanya na yo ku bw’amasezerano.

Buri kigo gitegetswe kutarenza Frw 975 ku mwana wiga mu y’incuke n’abanza, mu gihe uwiga mu mashuri yisumbuye  ari Frw  85,000 ku gihembwe kuwiga acumbikirwa mugihe uwiga ataha ari Frw 19,500.

Umugore W’Umuyobozi Mu Rwego Rw’Uburezi Abera Urugero Umukobwa

TAGGED:AbanaAbanyeshuriCLADHOfeaturedIshuri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article M23 Yerekanye Intwaro Ivuga Ko Yanyaze Abacanshuro
Next Article WHO/OMS Igiye Guterana Igire Icyo Ibwira Isi Kuri COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?