Dukurikire kuri

Imikino

Stade Ya Kigali Y’i Nyamirambo Yahawe Irindi Zina

Published

on

Yabanje kwitwa Stade Régional de Kigali, nyuma yitwa Kigali Stadium none ubu yiswe Péle Kigali Stadium. Bikozwe nyuma y’ubusabe bw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’Umupira w’Amaguru (FIFA) bwatanzwe na Perezida wayo Gianni Infantino.

Icyo gihe ubusabe bwe bwavugaga ko iriya stade ihawe izina rya kiriya cyamamare, byatuma isi izakomeza kuzirikana ubuhangange bwe.

Ubu byarangije kwemezwa ko Stade de Kigali yitwa Péle Kigali Stadium.

Izongera gukinirwaho nyuma y’Inama ya FIFA iteganyijwe kubera i Kigali taliki 16, Werurwe 2023.

Icyakora si u Rwanda rufite stade yitiriwe kiriya gihangange mu mupira w’amaguru gikomoka muri Brazil kuko na  Cap-Vert na Guinée-Bissau bayifite.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement