Ni Stade abafana b’ikipe ya Sunrise bise Gorogota, bashaka kuvuga ko bayibambiraho( gutsinda) amakipe bakinnye nayo. Ubu ifite igisenge, mu mwanya y’icyubahiro, kugira ngo abafana b’imena batazajya bicwa n’izuba.
Muri rusange iyi stade yahanzwe bushya kuko ibiyigize hafi ya byose ari bishya.
Ifite amapoto ya plastique bashya, mbere yahoranye iy’ibyuma.
Yahawe kandi ubwatsi bita syntetique, amatara yayo ni mashya kandi atanga urumuri ruhagije k’uburyo amakipe azajya akina mu ijoro n’ibindi.
Ni stade yubatswe n’Abashinwa ariko bitaganyijwe ko izahabwa ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare mu gihe kiri imbere.
Iherereye mu Kagari ka Birija, mu Murenge wa Nyagatare.
Ikipe Sunrise yo mu Karere ka Nyagatare iheruka gukinira kuri stade ya Gorogota mu Ugushyingo 2019 ubwo yari yakiriye APR FC ariko igatsindwa ibitego 4-2.
Nta gihe kinini cyahise, Shampiyona y’u Rwanda irahagarara kubera ko hadutse icyorezo COVID-19.