Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sudani Y’Epfo Nayo Yohereje Ingabo Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Sudani Y’Epfo Nayo Yohereje Ingabo Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 December 2022 6:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 28 Ukuboza 2022, ingabo 750 zo muri Sudani y’Epfo zahawe ibendera ry’igihugu cyazo ngo zirijyane mu Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho zigiye guhashya imitwe ihamaze igihe yarahagize isibaniro.

Al Jazeera yanditse ko  Perezida Salva Kirr ari we wazihaye ibendera ngo zizajye muri DRC guhagararira igihugu neza.

Yazisabye  kurinda abasivile n’imitungo yabo.

Yazibukije ko icy’ingenzi kizijyanye ari uguhagararira Sudani y’Epfo, igakora akazi bayishinze aho kujya mu bindi bitayihesha icyubahiro.

Kirr ati: “ Ndashaka kubabwira ko muri  ingabo zimwe n’ubwo nta batayo  runaka  muturukamo mwese ariko ubu muri abasirikare ba Sudani y’Epfo.”

Izi ngabo zijyanye yo ingengo y’imari ya Miliyoni $6.6.

Minisitiri ushinze itangazamakuru witwa Michael Makuei Lueth  yatangaje ko ayo mafaranga azahita ashyikirizwa Minisiteri y’Ingabo kugira ngo akoreshwe icyo yagenewe.

Sudani y’Epfo igiye muri DRC ihasanga ingabo za Uganda, Kenya  n’iz’u Budundi.

DRC ikorerwamo n’imitwe y’inyeshyamba irenga 120.

Umwe mu mitwe ikomeye ikorera muri kiriya gice ni M23.

Ingabo z’ibihugu byavuzwe haruguru zose zigiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zihasanga iz’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zimaze yo imyaka irenga 20 ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

icyakora mu mezi make ashize, abaturage bagiye mu mihanda bazisaba ko zabavira mu gihugu kubera ko ngo nta mahoro zahagaruye mu myaka yose zimaze yo.

TAGGED:AbarwanyiDRCfeaturedIngaboSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imana Yagennye Igihe Nyacyo Cyo Gutaramira Abarundi- Israel Mbonyi
Next Article Politiki Ivuguruye Y’Igisirikare Cya DRC Yatangajwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Perezida Wa Misiri Yambitse Umupolisi W’u Rwanda Umudali

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Kenya Kubera Urupfu Rwa Odinga 

Kabila Yashinze Ishyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Netanyahu Yavuze Ko Niba Hamas Itamanitse Amaboko Ijuru Rizayigwira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?