Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sudani Y’Epfo: Polisi Y’u Rwanda Yahaye Abana Baba Mu Nkambi Ibikoresho By’Ishuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Sudani Y’Epfo: Polisi Y’u Rwanda Yahaye Abana Baba Mu Nkambi Ibikoresho By’Ishuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2023 10:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abapolisi b’u Rwanda baba mu itsinda ryiswe RWAFPU1-7 batumwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bahaye abana baba mu nkambi ibikoresho by’ishuri kugira ngo bige neza.

Ibyo bikoresho bigenewe abana biga mu bigo bibiri by’amashuri biri ahitwa Malakal.

Mu minsi ibiri ishize nibwo abayobozi bahagarariye ibigo bya West Primary School na  Salam Primary School bahawe biriya bikoresho ngo bazabishyikirize abana biga ku bigo byabo.

Ibyo bikoresho ni amakayi, amakaramu n’inkweto.

Hatanzwe n’inkweto z’imvura (Bote) zigenewe abarimu n’urubyiruko rushinzwe gucunga umutekano mu nkambi (Community Watch Group).

Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Ngendahimana uyobora abapolisi bagize ririya tsinda yavuze ko gufasha abatishoboye cyane cyane abana biga n’urubyiruko rw’abakorerabushake biri mu by’ibanze muri gahunda bafite y’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abatuye mu gace bakoreramo.

Ati: “Nk’uko bisanzwe tugira umuco wo gufasha, twaratekereje dusanga gufasha abana tubaha ibikoresho byo mu masomo ari bimwe mu bizabafasha kwiga nez  kandi bikabakundisha ishuri.  Burya umurage wa mbere umubyeyi aha umwana we ari ukumujyana mu ishuri kandi ufashije umwana aba yubatse ejo heza h’igihugu”.

Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Ngendahimana

SSP Ngendahimana avuga Polisi y’u Rwanda yahaye inkweto urubyiruko rucungira inkambi umutekano mu rwego rwo kurufasha gukora akazi neza.

Umuyobozi w’inkambi, Daniel Pal yashimiye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ‘RWAFPU 1-7’ ku nkunga babahaye.

Pal ati: “ Iyo mudusuye nk’uku muzanywe no kudutera inkunga biradushimisha kuko bitwereka ko turi kumwe, haba mu buryo bwo kuducungira umutekano nk’inshingano nyamukuru zabazanye ariko noneho mukaduha n’ibikoresho bifasha abana bacu kwiga neza. Birushaho kutwubakamo icyizere.”

Yongeyeho abanya Sudani y’Epfo bazi amateka y’u Rwanda, ko rwabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ariko rukaba rwariyubatse ruri gutera imbere.

Umuyobozi w’ikigo cya West Primary School, Reath Kier nawe yunze mu ry’Umuyobozi w’inkambi, ashimira abapolisi b’u Rwanda n’’Abanyarwanda muri rusange ku mutima utabara ubaranga.

U Rwanda rufite amatsinda abiri y’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo agizwe n’abapolisi bose hamwe 400.

TAGGED:AmashuriInkungaPolisiSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamerika Ukomoka Mu Buhinde Yatorewe Kuyobora Banki Y’Isi
Next Article Banki Z’Amerika Ziri Gutakarizwa Icyizere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Na Hamas Ntibiri Buhagararirwe Mu Isinywa Rya Burundu Ry’Amahoro Ya Gaza

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?