Sugira Ernest Yatangiye Kubona Abiyita Benewabo

Sugira yabonye mwenewabo atari asanganywe

Ernest Sugira waraye utsinze igitego cyatumye u Rwanda rubyina intsinzi ubu yabaye icyogere hose k’uburyo  hari n’abatangiye kuvuga ko bafitanye isano nawe kandi batarigeze babivuga mbere. Muri bo harimo Miss Jolly Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016.

Kuri Instagram Miss Mutesi Jolly yanditse ati:  “Nyogukuru yambwiye ko Nyirakuru we yari umuvandimwe wa Nyirakuruza wa Sugira Ernest, ibyo bisobanuye ko njye na Sugira dufite icyo dupfana, mushobora kudushimira ubutumwa bwanyu nzabugeza ku muryango umunsi tuzamubona.”

N’ubwo iri sano Miss Jolly Mutesi avuga ko afitanye na Sugira ari irya kure ndetse kure cyane, icyo umuntu yakwibaza ni ukumenya icyatumye abitangaza nyuma y’iriya ntsinzi.

Miss Mutesi yongeyeho ko azagabira inka Sugira Ernest.

- Advertisement -

Mutesi kandi yanditse ko ‘muri iki gihe’, yiyumvamo Sugira.

Abamukurikirana kuri Instagram havuyemo umwe amugira inama y’uko ahubwo yazemerera Sugira akamutera inda.

Uwitwa Olivier wa Ntwali yunze mo ati:“Ahubwo se wamwihaye ko twazagutwerera twese.”

Si Mutesi Jolly gusa kuko n’umuhanzikazi Izere Noella akaba n’umuvandimwe wa Liza Kamikazi yisabiye Sugira Ernest ko yazamutera inda.

Niwe mukinnyi waraye ucunguye Amavubi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version