Umukinnyi w’umukino w’amagare ukomeye muri Kenya yatabarutse ubwo yakoraga impanuka ikomeye ubwo yari ari mu isiganwa ryaberaga muri Amerika kuri uyu wa Gatandatu. Ni inkuru yamenyekanye kuri iki Cyumweru ica Abanya Kenya umugongo.
Hari amakuru avuga ko hari undi bari kumwe nawe wakoze impanuka muri iryo siganwa Imana ikinga ukuboko ariko we acika akaboko.
It is with shock that I have received the sad news that @sulekangangi passed away after a tragic crash in the United States. My heartfelt condolences to his family, and the entire cycling community, that has lost a talented cyclist, a mentor and a friend. pic.twitter.com/hZTtetdINR
— Mama Rachel Ruto, EGH (@MamaRachelRuto) August 28, 2022
Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu gutuma abakinaga umukino w’amagare muri Kenya bamenyekana mu mahanga binyuze mu marushanwa mpuazamahanga yitabiriye kandi ayitwaramo neza.
Yatwaye umwanya wa munani mu isiganwa ryabereye mu gihugu cya Ethiopia ryiswe Meles Zenawi Tour.
Mu irushanwa ryabereye muri Indonesia ryiswe Tour de Ijen, Suleiman Kangangi yabonye umwanya wa cyenda.
Yitabiriye Tour du Rwanda umunani ariko mu mwaka wa 2017, icyo gihe yatwawe na Aleluya Joseph.
Yatwaye umwanya wa 8 Mu isiganwa ryabereye muri Cameroun mu isiganwa ryitwa Tour du Cameroun.
Hari n’andi marushanwa menshi yitwayemo neza aza ku myanya ya mbere.
Suleiman Kangangi yavutse 9, Ukuboza 1988 avukira ahitwa Eldoret muri Kenya.
Kuri Twitter abanya Kenya bavuze ko bacitse umugongo kubera kubura umuntu wabateraga ishema mu mahanga.