Tanzania: Hubatswe Icyicaro Gishya Cy’Ingabo

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Inyubako nshya izakorerwamo na Minisiteri y'ingabo. Ifoto: The Citizen.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania (CDF), General Jacob Mkunda yatangaje ko i Dodoma habutswe icyicaro gishya cya Minisiteri y’Ingabo n’imijyire mu gisirikare cy’urubyiruko (JKT) ndetse n’Ibiro by’Umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu bikaba byaratwaye miliyari 318 z’amashilingi ya Tanzania yose yishyuwe na Leta.

Yabitangaje ku wa Kabiri, tariki 24, Gashyantare, 2026 mu muhango wo gutaha ku mugaragaro iki cyicaro giherereye i Kikombo mu mujyi wa Dodoma.

Yavuze ko cyafunguwe ku mugaragaro n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Perezida Samia Suluhu Hassan.

General Mkunda yasobanuye ko imirimo yose yo gushushanya no kubaka yakozwe n’Ingabo za Tanzania (TPDF), inyubako nkuru ikaba irimo ibiro byose bya Minisiteri ikagira ibikorwaremezo bikomeye by’umutekano bigenewe abasirikare n’abakozi.

Ati: “Nibwo bwa mbere mu mateka yacu Minisiteri n’igisirikare bigize icyicaro gihoraho. Kuva mu mwaka wa 1964, icyicaro gikuru cy’ingabo (Ngome) na JKT byakoraga biri i Upanga muri Dar es Salaam. Leta imaze kwimukira i Dodoma mu mwaka wa 2019, twabanje gukorera mu biro by’agateganyo i Msalato mbere yo gutangira kubaka iki cyicaro gihoraho i Kikombo.”

Ku nshuro ya mbere, Minisiteri y’Ingabo, JKT n’Icyicaro gikuru cy’Ingabo za Tanzania bikaba bigiye gukorera mu nyubako imwe.

Biteganyijwe ko ibi bizoroshya imikorere, bishimangire ubufatanye kandi byongere imikorere myiza mu bijyanye no kurinda umutekano w’igihugu.

General Mkunda yashimiye Leta ku nkunga y’amafaranga yatanze, anashimira Komisiyo ihoraho y’Inteko Ishinga Amategeko ku buyobozi bwayo bwatumye umushinga urangira ku gihe.

Yashimiye kandi abahoze ari abakuru b’ingabo bashyizeho urufatiro rukomeye rwafashije mu gushyiraho politiki ihamye yo kurinda Tanzania.

Yongeye gushimira ibigo bikorana  n’igisirikare nka Suma JKT na Ngome Company byagize uruhare mu kubahiriza igihe no kugera ku bipimo byagenwe mu kubaka iriya Minisiteri ikorana n’Ibiro by’Umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania.

Urugendo rw’imyaka 48

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo Dr Faraji Mnyepe yavuze ko urugendo rwo kubaka icyicaro cy’ingabo rumaze imyaka 48.

Yagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe mu byiciro bitatu byose angana na miliyari 318 z’amashilingi.

Icyiciro cya mbere cyatwaye miliyari 121, icya kabiri miliyari 107, naho icya gatatu miliyari 90.

Kwimukira i Dodoma

Dr. Mnyepe yavuze ko mu mwaka wa 2009 hashyizweho komite idasanzwe yemeje ko Mbezi Lugalo ari ho hantu heza ho kubaka icyo cyicaro, hashingiwe ku mpamvu z’umutekano.

Impinduka zikomeye zabaye muwa 2015 ubwo Leta ya Repubulika ya gatanu iyobowe na Perezida John Magufuli yashyiraga mu bikorwa icyemezo cyo kwimurira icyicaro cya Leta i Dodoma.

Hashyizweho ibiro by’agateganyo birimo n’iby’i Mtumba Government City, mu gihe hatangizwaga igenamigambi ry’inyubako ihoraho yagombaga kuzubakwa nyuma y’aho.

Ku wa 25, Ugushyingo, 2019, Perezida Magufuli yahashyize ibuye ry’ifatizo, asaba ko igisirikare cyazakoresha abakozi n’ibikoresho byacyo mu kubaka iyi nyubako no guhuriza hamwe ibiro byose by’ingenzi birebana no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Imirimo yakozwe hifashishijwe uburyo bugabanya gukoresha abashoramari bo hanze.

Ibyiciro by’umushinga

Icyiciro cya mbere (miliyari 121) cyubakiwemo icyicaro gikuru, gishyirwamo ibikoresho mu biro, kubakwa imihanda y’imbere kandi hongerwamo amashanyarazi n’imbaraga za interineti.

The Citizen itangaza kandi ko icyiciro cya kabiri (miliyari 107) kirimo ibiro by’ubuyobozi, ibishinzwe umubano mpuzamahanga n’amacumbi y’abasirikare.

Icyiciro cya gatatu (miliyari 90) kirimo amacumbi y’abajenerali, abandi basirikare bakuru n’abakozi ba Leta.

Dr Mnyepe yavuze ko kurangiza icyicaro gihoraho ari intambwe ikomeye mu kongera imikorere inoze, kunoza ubufatanye no gushimangira umutekano w’igihugu, kuko inzego zose z’ingenzi z’ubwirinzi zizaba zikorera hamwe mu nyubako igezweho kandi irinzwe.

Amakuru y’ingenzi ku gisirikare cya Tanzania

Ingabo za Tanzania (Tanzania People’s Defence Force – TPDF) zashinzwe mu mwaka wa  1964, zikaba zigizwe n’Ingabo zirwanira ku butaka, mu mazi no mu kirere.

Zifite inshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu, umutekano ku mipaka no gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Tanzania ni kimwe mu bihugu byohereza abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, by’umwihariko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo no mu bindi bihugu bya Afurika.

Urwego rwa JKT (Jeshi la Kujenga Taifa) rufasha mu guhugura urubyiruko ku bijyanye n’igisirikare, kubaka igihugu no kwigisha indangagaciro z’ubunyangamugayo n’umurimo byose bya gisirikare.

Rukora kandi ibikorwa by’iterambere birimo ubwubatsi, ubuhinzi n’inganda nto, bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Kubaka icyicaro gihuriza hamwe izi nzego zose byitezweho kongera imbaraga mu micungire y’umutekano no guteza imbere igisirikare cya Tanzania mu buryo burambye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *