Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Perezida Suluhu ari ku murongo ategereje kugerwaho ngo atore. Ifoto: Perezidansi ya Tanzania yitwa Ikulu.

Mu buryo butari busanzwe muri Tanzania, ubu hari imidugararo yatewe n’abashyigikiye amashyaka atavuga rumwe n’irya Samia Suluhu Hassan riri k’ubutegetsi bigaragambije kuri uyu wa Gatatu bamagana ko abayobozi b’amashyaka yabo bahejwe mu matora y’Umukuru w’igihugu n’aya Abadepite yabaye kuri uyu wa 29, Ukwakira, 2025.

Ni imidugararo ikomeye kuko yatumye Polisi, ibitegetswe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yahise ishyiraho ibihe by’umukwabo bigomba gukurikizwa mu mujyi munini kurusha indi ari wo Dar-es Salaam.

Abaturiye ibitaro bya Muhimbili babwiye BBC ko biboneye abantu benshi bazanwa muri ibyo bitaro ngo bavurwe ibikomere n’imvune bikomeye batewe n’iyo midugararo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzania witwa Camelius Wambura avuga ko ibihe by’umukwabo bitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, agasaba abatuye Dar es Salaam bose kutagira aho batarabukira.

Ntiyatangaje igihe ibihe by’umukwabo bizarangira ndetse n’Umuvugizi wa Polisi muri uyu mujyi witwa Commissioner Alfred Chalamila yavuze ko niba abaturage badakurikije ibyo basabwa, Leta izafata ingamba zikomeye kurushaho mu rwego rwo kuhagarura umudendezo.

Ahandi havugwa akaduruvayo kakurikiye ayo matora ni i Mbeya( ni umujyi uri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’igihugu) no mu mujyi wa Tunduma.

Umwe mu bigaragambya yabwiye BBC ati: “Turarambiwe, dukeneye ko hajyaho Komisiyo y’amatora idakorerwamo n’ishyaka riri ku butegetsi. Biramutse bibaye, byadufasha kugira Tanzania ituwe n’abaturage bishyira bakizana mu gutora ubuyobozi bihitiyemo.”

Ikindi cyatumye ubuzima bw’abaturage buhungabana cyane ni uko na interineti itari gukora neza mu bice byinshi bya Tanzania.

Ikigo gikurikirana ibyayo kitwa NetBlocks kivuga ko interineti yahungabanye bikomeye, ibyo abagikoramo bise ‘nationwide digital blackout.’

Nubwo ibyavuye mu matora bitaragaragara mu buryo budasubirwa, hari amakuru avuga ko i Dar es Salaam abantu batitabiriye cyane amatora kuko batinyaga ko hagira ubasagarira.

Mu masaha 72 akurikira itora nyirizina nibwo biteganyijwe ko ibyayavuyemo by’agateganyo byatangazwa.

Abasesengura bavuga ko uko bimeze kose nta wundi uzayatsinda utari Samia Suluhu Hassan wari usanzwe utegeka Tanzania guhera mu mwaka wa 2021 ubwo yasimburaga John Pombe Magufuli wapfuye by’amarabira amaze amezi ane atangiye manda ye ya kabiri.

Manda Suluhu yayoboraga muri iki gihe yari iyo Magufuli yasize atarangije, bityo iyi nayitsinda izaba ibaye iye ya mbere azaba agiye gutegeka.

Abaturage miliyoni 37 nibo biyandikishije kuri lisiti y’itora ngo batore Perezida wa Repubulika n’abagize Inteko Ishinga amategeko ya Tanzania.

Imibare yo mu mwaka wa 2024 yatangajwe na Banki y’isi igaragaza ko Tanzania muri iki gihe ituwe n’abaturage miliyoni 68.56

Abanyapolitiki bakomeye mu batavuga rumwe n’ishyaka riri k’ubutegetsi  mu Giswayili Chama cha  Mapenduzi [mu Kinyarwanda ni: Ishyaka ryiharanira impinduka] ni Tindu Lissu uyobora iryitwa Chadema na Luhaga Mpina uyobora iryitwa ACT-Wazalendo, bombi bakaba nta jwi rinini bafite muri politiki y’iki gihugu.

Chama cha Mapenduzi niryo rivugwaho kuzegukana imyanya myinshi no mu Nteko Ishinga Amategeko, rikaba rimaze imyaka 64 riyobora Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version