Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tanzania: Nyuma Y’Impanuka Y’Indege Yahitanye 19, Indi Yahitanye Abantu Batandatu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tanzania: Nyuma Y’Impanuka Y’Indege Yahitanye 19, Indi Yahitanye Abantu Batandatu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 November 2022 12:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe abaturage ba Tanzania bataribagirwa impanuka y’indege iherutse kugwa mu Kiyaga cya Victoria igahitana abantu 19, ubu andi marira yongeye kwisuka nyuma y’impanuka yakozwe n’imbangukiragutabara yagonganye n’indi modoka hagwa abantu batandatu abandi batanu bagakomereka bikomeye.

Amakuru avuga ko abo bantu bose bari abakozi ba Leta, iriya mpanuka ikaba yabereye ahitwa Kiteto mu Ntara ya Manyara. Muri bo yahitanye harimo umugabo n’umugore we bahasize ubuzima, abandi batanu barakomereka

Ni impanuka yaraye ibaye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, abakomeretse bakaba bahise bajyanwa ku bitaro by’Intara ya Dodoma, kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Imbangukiragutabara yagonganye na Prado

Umuyobozi w’Akarere  ka Kiteto witwa Mbaraka Batenga niwe wasobanuye iby’iyo mpanuka.

Yagize ati: “Impanuka yabaye ubwo imodoka yacu ‘ambulance’, y’ikigo nderabuzima cya Sunya yari ijyanye umurwayi ku ivuriro rya Kiteto, nyuma mu kugaruka iza itwaye abakozi bo kwa muganga, hanyuma igongana n’indi modoka isanzwe yo mu bwoko bwa ‘Prado’, bituma abantu batandatu bahasiga ubuzima, abandi batanu barakomereka bamwe bajyanwa mu bitaro bya Dodoma, abandi bakomeza kuvurirwa mu bitaro bya Kiteto”.

Wa mugabo n’umugore we baguye muri iyi mpanuka, basize uruhinja rw’amezi umunani.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Manyara, RPC George Katabazi, yemeje amakuru y’iyo mpanuka, avuga ko azatanga ibindi bisobanuro  nyuma y’iperereza.

TAGGED:featuredImbangukiragutabaraImpanukaTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Afurika, Abantu 100 Basaranganya Ibiribwa Bya Batanu- Raporo
Next Article Rwanda: Abageze Mu Zabukuru Barahejwe Mu Bihe Bikomeye Bya COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?