Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tanzania Yakiriye Inkingo Miliyoni 1 Za Johnson & Johnson
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tanzania Yakiriye Inkingo Miliyoni 1 Za Johnson & Johnson

admin
Last updated: 25 July 2021 11:19 am
admin
Share
SHARE

Leta ya Tanzania kuri uyu wa Gatandatu yakiriye inkingo 1,058,400 za COVID-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson, zizahabwa abaturage bangana n’uwo mubare kuko uru rukingo ruterwa umuntu inshuro imwe.

Ni inkingo zatanzwe na Leta zunze ubumwe za Amerika binyuze muri gahunda mpuzamahanga yo gufasha ibihugu kubona inkingo za COVID-19, COVAX.

Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzania Dr. Dorothy Gwajima yatangaje ko abantu bagomba gukingirwa ku ikubitiro ari abakora mu nzego z’ubuzima, abasanganywe indwara zikomeye ndetse n’abakuze barengeje imyaka 50.

Gukingira bizahera mu bice bya Dar es Salaam, Mwanza, Kilimanjaro, Mbeya, Arusha, Kigoma, Singida, Dodoma, Iringa na Mtwara.

Yagize ati “Ndashishikariza abantu bari muri ibyo byiciro kuza kwikingiza COVID-19, kuko kwikingiza bizadufasha kugabanya ubukana bw’icyorezo bushobora kwiyongera igihe icyo aricyo cyose.”

Minisitiri Gwajima yijeje ko inkingo zizewe kuko zahawe icyemezo mpuzamahanga.

Iyo gahunda itangijwe nyuma y’uko muri iki cyumweru Tanzania yahagaritse ibikorwa bitari ngombwa bihuza abantu benshi.

Minisitiri Dr Gwajima aheruka kuvuga ko Tanzania yiyemeje gukingira 60 % by’abaturage bayo bose.

Muri iyo gahunda igihugu kizakoresha miliyoni nibura $470 mu kugura inkingo.

Ni umurongo igihugu cyafashe ku bwa Perezida Samia Suluhu, mu gihe ku bwa Dr Pombe Magufuli wamubanjirije kitakozwaga ibijyanye no kwirinda cyangwa gukingira COVID-19, kuko imirimo yose, ibitaramo n’imikino byakomeje nta nkomyi.

Tanzania yari yarahagaritse no gutangaza imibare igaragaza abanduye COVID-19, ariko nabyo biheruka gusubukurwa.

Kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko abantu banduye COVID-19 ari 176 mu gihe yishe 29. Byatumye umubare w’abarwayi bamaze kubarurwa mu gihugu uba 858.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, aheruka kuvuga ko iki gihugu atari akarwa, ku buryo kudakingira abaturage byatuma abapfa bakomeza kuba benshi, ndetse bikazagira ingaruka zikomeye ku bakenera kujya mu mahanga mu mirimo itandukanye cyangwa ingendo nyobokamana.

Tanzania yakiriye inkingo zirenga miliyoni imwe za COVID-19
TAGGED:COVID-19Dr. Dorothy GwajimafeaturedTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngirabatware Wahamijwe Uruhare Muri Jenoside Azafungirwa Muri Senegal
Next Article Abantu Baturutse Mu Rwanda Babujijwe Kwinjira Muri Luxembourg
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?