Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tanzania ‘Yemeye’ Ko Ifite COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tanzania ‘Yemeye’ Ko Ifite COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2021 1:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubuzima muri Tanzania  yemeje ko indwara iri kwica abaturage ari COVID-19. Ibiro bishinzwe kuvugira iyi Minisiteri bivuga byemeje ko ibimenyetso bihari byerekana ko muri kiriya gihugu hari COVID-19.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye risabye Tanzania kuva ku izima, ikemera ko mu gihugu hari kiriya cyorezo.

Ubuyobozi bwa Tanzania buvuga ko n’ubwo COVID-19 yabonetse yo ariko itazashyira abantu muri Guma mu Rugo kandi ko ubukungu bwayo buzakomeza gukora.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima witwa Gerard Chami yavuze ko abaturage batagombye gukuka umutima, ahubwo bagomba gukomeza akazi kabo nk’uko bisanzwe.

Yagize ati: “Nk’uko byavuzwe na Perezida wacu, igihugu kigomba gukomeza ubuzima,  ubukungu bwacu bukazamuka kandi ntituzashyira abaturage muri Guma mu Rugo n’ubwo COVID-19 ihari.”

Leta yasabye abaturage gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo, bakagira isuku, bakarya neza n’ibindi.

Nibwo bagiye gutangira kwambara agapfukamunwa…

Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rivuga ko imwe mu ngamba abaturage bagomba gushyira mu bikorwa harimo no kwambara agapfukamunwa.

Ni ubwa mbere kuva COVID-19 yaduka ku isi, Tanzania itegetse abaturage bayo kwambara agapfukamunwa.

Ni ubwa mbere bagiye kwambara agapfukamunwa

Abaturage basabwe no kujya bakora imyitozo ngororamubiri kenshi, bagakoresha n’imiti ya gakondo mu kurwanya ibicurane n’izindi ndwara.

Mu gitondo cyo kuri Cyumweru tariki 21, Gashyantare, 2021 Perezida Magufuli yabwiye Abakirisitu bari baje mu Misa ko bagomba gushyira mu bikorwa inama bahabwa n’abaganga mu kwirinda CORONAVIRUS.

The Citizen

TAGGED:COVID-19featuredMagufuliTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bavuga Ko Bakoreye Ikigo ‘Gishinga Amapoto’ Kirabambura
Next Article Abakobwa 37 Bazahiganwa Ubwiza n’Ubwenge muri Miss Rwanda 2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?