Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: The Ben Yasubiye Muri USA Asiga Umukunzi We, Ese Ibyabo Ntibirangiriye Aho?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

The Ben Yasubiye Muri USA Asiga Umukunzi We, Ese Ibyabo Ntibirangiriye Aho?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 February 2021 2:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

The Ben wari umaze igihe kirenga umwaka ari mu Rwanda yasubiye muri USA wenyine ntiyajyana umukobwa yari amaze iminsi mike yerekanye ko ari umukunzi we.  Haribazwa niba ibyabo bitaba birangiriye aho!

The Ben yaje mu Rwanda muri 2019 aje mu gitaramo cya East African Party kiba kuri Bonane buri mwaka. Icyo gihe yataramiye Abanyarwanda mu ijoro ryabinjije mu mwaka wa 2020.

Nyuma y’igihe gito gishize, yaje gutangaza ko afite umukunzi ndetse amafoto yabo acicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Mbere y’uko bimenyekana, byari byaragizwe ibanga .  Byaje kumenyekana ubwo bajyanaga muri Tanzania ari nabwo The Ben yatangazaga ko yahakodesheje inzu azajya abamo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyo gihe yavuze ko Tanzania ari igihugu akunda kandi ko n’aho agomba kuhagira inzu nk’uko ayifite i Kigali no muri USA.

Taliki 2 Gashyantare 2021 nibwo yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Chicago.

Hari hashize igihe abantu bavuga ko The Ben ashobora kuzasubiranayo n’Uwicyeza Pamela ariko siko byagenze, ubu hakaba hibazwa niba ibyabo bitaba bihagarariye aho.

Amakuru dufite ni uko Uwicyeza Pamela yibereye muri Kenya ayo yajyanye n’inshuti ze mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Uwicyeza Pamela

Twamenye kandi ko Uwicyeza afite gahunda yo kuzagaruka mu Rwanda.

- Advertisement -

Muri 2010 nibwo The Ben yavuye mu Rwanda muri 2010 ajya  muri Amerika avuga ko agiye gukomeza amasomo yari yaracikirije muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

Muri 2013 yatangaje ko yakomeje amasomo ye muri Amerika mu ishami rya Public Health ariko na n’ubu ntawuramenya niba akiga kuko ntacyo yigeze atangaza cyemeza ko yayarangije.

Urukundo rw’ibyamamare ntirukunze kuramba kandi ingero ni nyinshi…

Ingero zihari zirimo urwa Munezero Aline wamenyekanye ku izina rya Bijoux muri filimi z’uruhererekane ziswe Bamenya uherutse gutangaza ko hashize iminsi mike atandukanye  n’uwari umukunzi we witwa Abijuru  Benjamin (King Bent) wari waramwambitse impeta y’urukundo amuteguza ko bazarushinga.

Kuwa 28 Kanama 2020 nibwo Aline yambitswe impeta na Abijuru nyuma y’igihe kirekire bari bamaze bakundana.

Nk’uko byagaragaye ku rukuta rwa Instagram rwe, uriya mukobwa yagize ati “Inzozi zanjye zirasubijwe kuko ngiye kurushinga nuwo umutima wanjye wishimira.”

Icyo gihe Aline yavuze ko  impeta yambitswe ari impano idasanzwe  yakiriye mu buzima bwe  kandi ko yishimiye gusangira iminsi y’ubuzima bwe n’umukunzi ‘w’agatangaza.’

Bidateye kabiri, ni ukuvuga tariki wa 22 Mutarama 2021 nibwo Munezero Aline yabwiye Isimbi TV ko yatandukanye na Abijuru  buri wese aca ukwe .

Yavuze ko hari byinshi batumvikanyeho  ariko atemeye ko bitangazwa ariko ahamya ko yamaze kwakira gutandukana n’uwari umukunzi we.

Ngo yatangiye ubuzima bushya.

Aline[Bijoux] yagize ati: “ Umuhungu wanyambitse impeta twaratandukanye. Hari igihe umuntu aba ari mwiza ku isura iriko wenda ibyo ashaka cyangwa imiterereye Atari byo wowe ushaka cyangwa se ntimunahuze.”

Yirinze kuvuga ko King Bet yamubereye mubi, akemeza ko nawe[Bijoux] atari miseke igoroye.

Munezero Aline yavuze ko nyuma yo gutandukana na Abijuru yabonye undi mukunzi.

Mu rwego rwo gukurira inzira ku murima King Bet no gukuraho urujijo mu bafana be, Bijoux yahisemo gusiba amafoto yose yifotoje ubwo yambikwaga impeta n’uwahoze ari umukunzi we.

 Intiti mu mibanire y’abantu  ivuga impamvu z’iyi myitwarire…

 Umwarimu wo ku rwego rwa Kaminuza mu mibanire y’abantu(Sociologie) Prof Franҫois Masabo yigeze kubwira Taarifa ko kuba abantu bambikana impeta ibanziriza iy’ubukwe ariko bikaza guhagarara akenshi biterwa n’uko bari basanzwe babanye mu rukundo rwabo mbere y’uko bayambikana.

Ikindi ngo ni uko kuba muri iki gihe abantu babiri ari bo bahitamo kurambagizanya hagati yabo, ibyabo bakabyimenyera, iyo babishwaniyemo bibagora kuba bakwiyunga.

Prof Masabo yagize ati: “Hambere urukundo rw’umuhungu n’umukobwa rwabaga rufite abantu barucunga bakamenya uko ruhagaze, hagira igitotsi kiruzamo bakaba bagitokora hakiri kare, bagafasha abakundana kuguma mu rukundo rwabo. Muri iki gihe byarahindutse, byabaye ibya babiri byabananira bikaba ikibazo.”

Ikindi avuga ni uko umusore n’inkumi bakundana mu buryo bwihuse, urukundo rugashyuha ariko nturutinde gukonja, bya bindi mu Cyongereza bita ‘Easy Come, Easy Go!’

Iyo bigeze ku byamamare bifata indi sura…

Masabo avuga ko ibyamamare bihura n’ikibazo cyo gushaka gukora ubukwe nk’uko abandi batari ibyamamare babukora kandi kuba icyamamare bitabyemera.

Yatubwiye ko ibyamamare bihura n’ingorane yo kudatandukanya ibyo amategeko y’umubano w’umugabo n’umugore ateganya n’ibyo kuba icyamamare bisaba.

Avuga icyamamare iyo gishatse umugore kikabikora binyuze mu nzira zigenwa n’amategeko igihe kigera kikazahura n’ingorane zo kubaho nk’uwubatse urugo no kubaho nk’icyamamare kigomba kurebwa n’abandi bantu.

Ibi bituma hari ibyamamare[si byose] bisenya ingo kuko abo bashakanye babibera imbogamizi mu kwisanzura no kwitwara nk’ibyamamare bibaho bitewe n’uko abandi babishaka.

Igisigaye ni ukureba uko The Ben azitwara mu rukundo rwe na Uwicyeza Pamela.

TAGGED:BenChicagofeaturedKenyaKigaliUmukuziUwicyeza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Aratanga Raporo Kuri Komisiyo ya AU
Next Article Irinde Cancer, Irinde Itabi, Urye Neza, Ukore Siporo…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?