Perezida Donald Trump yavuze ko bitarenze ku Cyumweru Hamas igomba kuba yemeye umugambi aherutse gutangaza ko yateguye ngo amahoro hagati yayo na Israel aboneke.
Nitabikora ngo ‘izakabona’.
Kuri Truth Social yanditse ko Hamas igomba kuba yemeye uwo mugambi bitarenze ku Cyumweru nimugoroba.
Abivuze nyuma y’uko Hamas yo yasabye guhabwa igihe gihagije cyo kuwusuzuma, ikareba niba kuwemera bitabamo guhubuka.
BBC yanditse ko ububanyi n’amahanga bwa Turikiya n’ubw’ibihugu by’Abarabu buri kuganiriza Hamas ngo yemere uwo mugambi wa Hamas.
Hagati aho, Hamas ivuga ko iri kureba uko yakwemera ibyo Amerika iyisaba, gusa ntishaka ko izagaragara nkaho yabitegetswe ku gatuza.
The New York Times yavuganye na Mohammad Nazal uri mu bayobozi ba Hamas ayibwira ko nabo bifuza kuganira no kwemera uriya mushinga.
Ati: “Hamas iri kuganira kuri uyu mushinga ibishishikariye ndetse turaganira n’abandi bo muri Palestine ngo turebe icyo tuzatangaza vuba aha.”
Uko bimeze kose, haracyari ibihato bikibuza ko amahoro hagati ya Israel na Hamas asinywa mu buryo budasubirwaho.