Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Avuga Ko Kabila Ariwe Uha M23 Amabwiriza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Tshisekedi Avuga Ko Kabila Ariwe Uha M23 Amabwiriza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 February 2025 10:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro yaraye ahaye abitabiriye inama iri kubera i Munich mu Budage yiga ku mutekano ku rwego mpuzamahanga, Felix Tshisekedi yavuze ko uwo yasimbuye Joseph Kabila ari mu baha amabwiriza M23.

Tshisekedi avuga ko ibyo na Kabila abizi ariko adashobora kubyemera.

Avuga ko ibyo Kabila akora abifatanyamo n’u Rwanda, ibintu rwo rwahakanye kenshi.

Ndetse na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvénal Marizamunda wari uri muri iyo nama ahagarariye u Rwanda yavuze ko rutigeze rutera DRC ahubwo rwashyizeho ingamba zo gukumira ko hari igisasu kizongera kuva yo kikagwa mu Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Tshisekedi yabwiye abari bamuteze amatwi ko Joseph Kabila  ari we ukorana na M23, byose bikaba bifitwemo uruhare n’u Rwanda.

Yagize ati: “ Sinemera ko abatavuga rumwe na njye ari bo bafashe intwaro bakaza kundwanya. Ni uwo nasimbuye Joseph Kabila wafatanyije n’u Rwanda baza kutudurumbanya”.

Imvugo ya Tshisekedi ntiyatinze kwamaganwa n’abo ku ruhande rwa Kabila binyuze mu ijwi ry’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Kabila witwa Ferdinand Kambere.

Iryo shyaka ryitwa Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie, (PPRD).

Kambere avuga ko ibyo Félix Tshisekedi avuga ari amatakirangoyi kubera ko ikibazo cy’umutekano mu gihugu cye cyamurenze.

- Advertisement -

Asanga bibabaje kubona yirengagiza uburemere bw’ibibera mu gihugu cye, ahubwo agashaka abo abyegekaho.

Uyu mugabo kandi avuga ko bisa n’aho Tshisekedi ashaka guhindura imvugo, ibyo yari asanzwe avuga by’uko u Rwanda ari rwo rumutera bigahinduka bikaba Kabila.

Ferdinand Kambere avuga ko umuvuno wa  Tshisekedi udashobora kugira icyo ufasha mu gutuma igihugu gitekana.

Ibi yabibwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru.

 

TAGGED:featuredIngaboKabilaM23TshisekediUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Harabura Gato Ngo Hatorwe Usimbura Faki
Next Article Bunagana, Goma, Bukavu…M23 Irakurikizaho Uwuhe Mujyi?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?