Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Yeruye Avuga Ko Adashaka Ingabo Za EAC Mu Gihugu Cye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tshisekedi Yeruye Avuga Ko Adashaka Ingabo Za EAC Mu Gihugu Cye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 May 2023 7:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Félix Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko ingabo z’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba zoherejwe mu gihugu cye zitakihifuzwa kuko n’igihe zari zarahawe kizarangirana na Kamena, 2023.

Hari mu kiganiro yabahereye i Gaborone muri Botswana aho ari kuba muri iyi minsi nka Perezida wa SADC wari umaze igihe gito ayoboye inama y’ibihugu bigize uyu muryango yabeye i Windhoek mu Murwa mukuru wa Namibia.

Félix Tshisekedi yavuze ko ingabo za EAC nta kintu zafashije mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC ndetse ngo iyo niyo mpamvu yatumye zihabwa amezi make y’inyongera kuri manda yazo.

Ni amezi atatu kandi ayo mezi agomba kurangirana na Kamena, 2023.

Umunyamabanga mukuru wa EAC witwa Dr. Peter Mathuki yari yarasabye DRC ko yakongerera ingabo za EAC  amezi atandatu ariko ubutegetsi bw’i Kinshasa busanga ari menshi bityo bwemeza atatu.

Tshisekedi yagize ati: “ Ayo mezi narangira tuzemeza ko ibyo uriya mutwe w’ingabo wakoze byari ibyo, hanyuma tuwusezerere utahe, uve muri DRC”.

Perezida wa DRC avuga ko mu mayeri menshi hari ahantu hamwe na hamwe mu Burasirazuba bwa DRC ingabo za EAC zibana neza n’abarwanyi ba M23 kandi ngo si ko byari byaragenwe muri manda yazo.

RFI yanditse ko Tshisekedi yabwiye abanyamakuru  ko intego yazanye ziriya ngabo yari uguhagarika imirwano, abarwanyi ba M23  bakava mu bice bafashe bagasubira aha baje baturuka.

Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi anenga bagenzi be bafite abasirikare boherejwe mu ngabo za EAC bavuga ko mu nshingano zabo nta byo kurwanya M23 birimo.

Yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe no kubona Kenya ari yo yongeye gutanga umukandida wo kuyobora ziriya ngabo.

Ngo wagira ngo Kenya niyo igomba kuziyobora ‘byanze bikunze.’

Ese Ingabo Za SADC Zije Gusimbura Iza EAC Muri DRC?

TAGGED:AbarwanyiBotswanafeaturedIngaboM23NamibiaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Polisi Yahagurukiye Abahindura Pulake Za Moto
Next Article DRC Niyo Igura Mu Rwanda Ingurube Nyinshi Zo Kubaga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?