Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tunisia Yatwaye Igikombe Cya Afrobasket Bwa Kabiri Yikurikiranya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Tunisia Yatwaye Igikombe Cya Afrobasket Bwa Kabiri Yikurikiranya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 September 2021 6:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukino wa nyuma w’Irushanwa Nyafurika rya Basket  ryiswe Afrobasket 2021 waraye ukinwe urangira ikipe y’igihugu ya Basket ya Tunisia itsinze iya Côte d’Ivoire, bityo iba igitwaye inshuro ebyiri yikurikiranya. Yayitsinze ku manota 78 kuri 75. Perezida Paul Kagame yari yagiye kureba uyu mukino.

Abarebye iri rushanwa kuva rigitangira bakekaga ko ikipe y’igihugu ya Cap-Vert, iya Angola, Senegal cyangwa Nigeria ari yo makipe ashobora kuzavamo abiri azakina umukino wa nyuma ariko siko byagenze.

Bari barabanje kubishingira ku bigwi ariya makipe yari asanganywe.

Ababibonaga uko ariko hari icyo batari bazi kuko ikipe y’igihugu ya Basket muri Tunisia iri mu makipe akomeye kandi amaze igihe abyerekana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku rundi ruhande ariko, ikipe ya Cap-Vert n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda nayo yatangiye yerekana ko ashoboye n’ubwo atashoboye kugera ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo gutsinda ikipe bari bahanganiye umwanya wa mbere, ikipe y’igihugu ya Tunisia yashyikirijwe igikombe na Minisitiri wa siporo Aurore Munyangaju Mimosa.

Iri rushanwa ryatangiye tariki 24, Kanama, 2021 rikaba ryarangiye kuri iki Cyumweru tariki 05, Nzeri, 2021 ryaranzwe n’ibintu byinshi ariko kimwe mu byavuzwe cyane mu itangazamakuru ni ikibazo cy’ubukungu Ikipe ya Uganda yahuye nacyo.

Uretse iki cyibazo cyayigoye ariko kikaza kurangira yishyuriwe, ikipe y’igihugu ya Uganda yari yitabiriye irushanwa Afrobasket 2021 yaje no gutsindwa, ivanwamo n’ikipe y’igihugu ya Cap-Vert hari tariki 02, Nzeri, 2021.

Icyo gihe Cap-Vert yatsinze Uganda ku manota 79-71. Ni umukino warebwe na Perezida Paul Kagame.

- Advertisement -

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo yavanywemo n’iya Guinée mu mukino wabaye tariki 30, Kanama, 2021.

Icyo gihe yatsinzwe amanota 72 kuri 68.

Incamake y’amateka y’ikipe ya Basket ya Tunisia

Ikipe y’igihugu ya Tunisia yitwa Les Aigles de Carthage( Kagoma z’i Carthage).

Salah Mejri umwe mu bakinnyi b’ibihangange ba Basket ya Tunisia yitwa Les Aigles de Carthage

Iri zina Carthage ni izina ry’amateka rya Tunisia kuko aho iri muri iki giihe ari ho ubwami bwa Carthage bwari igihangange ku isi mu gihe cy’ubundi bwami bw’Abaroma bari bahanganye bwategekaga Isi bwari buri.

Ni ikipe yatangiye gukora ibigwi mu mwaka wa 2011 ubwo yitwaraga igikombe cy’Afurika cya Basket, iba ibaye iya mbere mu gihe hari hashize imyaka 30 nta kipe yo mu bihugu by’Abarabu byo mu Majyaruguru y’Afurika yari yaragitwaye.

Kugeza ubu imaze kwitabira imikino 22 yo mu irushanwa ritegurwa n’impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basket muri Afurika ryitwa FIBA Africa Championship.

Ni iyo kipe iza inyuma y’andi makipe yo y’Afurika akomeye muri Basket nk’ikipe ya Sénégal, Côte d’Ivoire na Misiri.

Ikipe y’igihugu ya Basket ya Tunisia yigeze no gutwara imidari ya Bronze mu mwaka wa 1965, uwa 1970 no mu mwaka wa 1974.

Nabwo hari mu irushanwa ritegurwa n’impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basket muri Afurika ryitwa FIBA Africa Championship.

Hari indi mikino Tunisia yakinnye iyitsindwa n’amakipe arimo n’iya Angola.

Gusa nayo yatinze mu bihe bitandukanye andi makipe ariko n’aya Mali ndetse na Cameroun.

Ubwo yitabiraga imikino y’igikombe cy’isi cya Basket, Tunisia yatsinzwe imikino yose

Nyuma yaje kwiminjiramo agafu, ubu ni imwe mu makipe akomeye ya Basket muri Afurika kandi akinisha abakinnyi bakiri bato.

Amwe mu mafoto y’uko umukino waraye ugenze:

Ikipe y’u Rwanda yakuwemo n’iya Guinee
Côte d’Ivoire yagerageje kwijajara ngo yishyure ariko Tunisia iyibera ibamba!
Perezida Kagame yari yaje kureba umukino wa nyuma w’irushanwa Afrobasket 2021. Yarebye n’umukino wa mbere wahuje Ikipe y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo
Imikino yose yabereye muri Kigali Arena yubatswe mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Photos©KigaliTodayFlickr

TAGGED:AfrobasketCôte d’IvoirefeaturedIkipeKagameRwandaTunisia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jacob Zuma Yarekuwe By’Agateganyo
Next Article Umukino Wa Argentina Na Brazil Wahagaritswe Igitaraganya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?