Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Twatsinze Ingamba Zitandukanye Ariko Intambara Ntirarangira – Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Twatsinze Ingamba Zitandukanye Ariko Intambara Ntirarangira – Perezida Kagame

admin
Last updated: 17 October 2021 10:00 am
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari intambwe nyinshi u Rwanda rwateye, ariko rutaratsinda intambara kuko rutaragera ku ntego rwihaye nk’igihugu z’ubumwe, iterambere n’umutekano.

Ni ijambo yavuze kuri uyu wa Gatandatu mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Ndi umunyarwanda, igitekerezo-ngenga cyo kubaho kwacu”.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzwi neza nk’igihugu kimaze gutera imbere mu nzego nyinshi, mu gihe mbere rwari ruzwi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ufashe nk’imyaka 30, Abanyarwanda bakirwana intambara imwe nubwo hari ingamba ibihumbi barwanye.

Ati “Gutsinda intambara bivuze ko wamaze gutuza kubera ko wageze ku ntego wari ufite. Ni ukuvuga ngo ingamba twarwanye nyinshi, ndetse nyinshi turazitsinda, ariko intambara yo ntirararangira. Intambara irangira ari uko ugeze ku ntego watekerezaga n’ubundi ushaka kugeraho.”

Perezida Kagame yavuze ko intego u Rwanda rukomeje guharanira ari ukugira igihugu giteye imbere, cyunze ubumwe kandi gitekanye.

Yakomeje ati “Ni ukuvuga ngo igihugu gitekanye, gifite amajyambere, gifite ubumwe. Ntabwo turabigeraho, turi mu nzira nziza gusa. Turi mu nzira itsinda intambara uko ije, ndetse turi no mu nzira ikabakaba kuri buriya bumwe bwuzuye […].”

“Ntabwo rero twagera ku iterambere, ntabwo twagera ku mutekano uhagije wacu tudakomeje bwa bumwe, tudakomeje kugira ngo umuntu, wawundi nahereyeho uko yireba abe areba n’abandi, icyo yifuza abe acyifuriza n’abandi.”

Gusa ngo kenshi byoroha mu mvugo kurusha mu bikorwa.

Perezida Kagame yatanze urugero mu buryo mu minsi mike ishize yagiye ahura n’abayobozi b’ibihugu biri mu bibazo, bakamubwira aho bageze bahangana n’umwanzi n’uburyo bitegiye kurangiza ikibazo burundu.

Ngo yababwiye ko kuba urwana n’umwanzi ukamutsinda, ushobora gutsinda urugamba ariko ushobora kudatsinda intambara.

Icyo gihe ngo utsinda intambara iyo wowe n’umwanzi wawe mubonye amahoro.

Yakomeje ati “N’ibyo byose dukora, natwe ku Rwanda, tugomba gutsinda ingamba ariko tugomba no gutsinda intambara mu kubona ituze n’amahoro mu gihugu, kandi ntekereza ko tugenda tubigeraho.”

Yasabye abayobozi kwiyoroshya

Perezida Kagame yavuze ko iyo mu bayobozi harimo kwiyoroshya, intego zose kuzigeraho byoroha.

Yakomeje ati “Kwiyoroshya ntacyo bikwambura, nta na busa, ahubwo byongera imbaraga. Kwiyoroshya bitera imbaraga, ntabwo bigutesha agaciro, ariko iyo hatari ukwiyoroshya, ni ukuvuga go uwo bitabonekaho ni we witekereza gusa, ntabwo atekereza abandi, ni cyo bivuze.”

“Hari ababibonamo inyungu ariko izo nyungu ntabwo zimara igihe kandi zifite ibindi zangiza, iyo wabonye izo nyungu hari undi watakaje. Aho wungukira abandi batakaza, birakugaruka byanze bikunze. Bitwara igihe gusa wenda, ariko birakugaruka.”

Yatanze ingero ku muyobozi ubayeho neza kandi abaturage bamukikije bashonje, ko bahora bamucira urubanza ko ibyo babuze ari we wabyifunze.

Yakomeje ati “Iryo ni isomo nibwira ko abayobozi twajya duhora twiyibutsa. Benshi kandi bageraho bakanavuga bati ‘uriya – niba uri umuyobozi muri leta – kuriya ameze bigomba kuba biva muri ya misoro twishyura twiyushye akuya, duhura n’abasoresha, duhura n’abapolisi badufata, tugira dute, ibyinshi ni hariya bijya, bijya kuri bariya bantu’, nubwo wenda byaba atari byo.”

Yanakebuye abayobozi batanga serivisi mbi, umuturage yamugeraho akamwuka inabi, rimwe na rimwe akaba ari we usaba imbabazi ku makosa atari aye.

Yakomeje ati “Ibyo ntushobora kubikira, amaherezo birakugaruka. Bigaruka wowe ubikora, byakorwa n’abantu benshi bikagaruka igihugu ubwacyo, byanze bikunze.”

Yavuze ko abantu bakwiye kunga ubumwe, kubera ko ari bwo burimo imbaraga zo guhangana n’ibibazo byose igihugu gifite.

Yabihuje n’uko “nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara.

Ati “Uba umutware mwiza wabigizwe n’abo utwara, kubera ko bakwibonamo, ko babona ufatanya nabo mu gukemura ibibazo byabo. Uba umutware mubi kubera ko abo utwara ari uko bakubona, ugomba kuba hari icyo utabakorera, udakorana nabo uko bikwiye. Bagucira urubanza.”

Yasabye abayobozi kurushaho kunoza imikorere yabo, mu guharurira inzira abayobozi b’ahazaza kugira ngo ibikorwa byose bibe mu buryo burambye.

Yakomeje ati “U Rwanda aho rugeze tureke kurusubiza inyuma, kandi icyarusubiza inyuma ni utuntu duto nk’utwongutwo, tutagiye tuturandura ngo tutuvemo.”

“Mugire gukunda igihugu, ukunde mugenzi wawe, ukunde umuturanyi, ukunde uwo mukorana, kandi gukunda ntabwo bivuze ngo ushake kuba nk’undi, oya, ba wowe uko uri, uko ushaka, ahubwo uhore uharanira kugira ngo utere imbere, bibe byiza kurushaho.”

Unity Club Intwararumuri yashinzwe mu 1996 na Jeannette Kagame, igahuriza hamwe abagize guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye, bagamije kwimakaza ubumwe n’amahoro no gutanga umusanzu mu iterambere n’imibereho myiza by’igihugu.

Mu ihuriro ryabaye kuri uyu wa Gatandatu kandi hashimiwe Abarinzi b’igihango barindwi, kubera uruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe mu banyarwanda.

Barimo Prosper Kanyandekwe, Anaclet Dufitumukiza, Alexis Musoni, Immaculee Ilibagiza, Padiri Augustin Nkezabera, Umubikira Marie Julianne Farrington na Frederic Ntawugashira.

Mu gihe abasirikare bamwe mu gihe cya Jenoside bagize uruhare muri Jenoside , Ntawugashira we yifashishije igihagararo, icyubahiro, umwambaro wa kijandarume na grenade imwe yari afite, yahanganye n’ibitero byabaga bije kwica Abatutsi bo muri Kaduha mu Karere ka Rwamagana.

Yaje kwicwa aciwe umutwe azira ibyo ibikorwa.

Ibi birori byabereye muri Intare Conference Arena
Unity Club ihuriramo abagize guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye
Harizihizwa imyaka 25 Unity Club imaze
Abarinzi b’igihango barindwi bashimiwe, ibyemezo by’abitabye Imana byakirwa n’imiryango yabo
TAGGED:featuredJeannette KagamePaul KagameUnity Club
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Ibirori Bya Rwanda Summer Golf Byagenze
Next Article Bolloré Igiye Kugurisha Ibikorwa Byayo By’Ubwikorezi Muri Afurika
1 Comment
  • Bizabarande says:
    17 October 2021 at 10:00 pm

    peezida ibyo abwira abayobozi nibyo pe ariko hari bamwe babisiga muri icyo cyumba urugero muzakurikirane ibyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore Kamanzi jackline murebe imikoranire ye n’abakozi kuva yahabwa izo nshingano ndetse yanigeze kugirwa Ps muri Migeprof ahamara iminsi 41 asubizwa aho yakoraga kuko nta musimbura wari wakahageze. Uwo Mudamu muzabaze ukuntu yageze n’aho yikiza abakozi mu buryo budasobanutse. Ikibabaje kurushaho nuko n’inzego zimwe zimukuriye zizi ibibazo afite ariko ntihagire igikorwa. Rwose Prezida atanga impanuro nziza ariko abamufasha hari igihe bashobora kuba babyirengagiza. Natabare rwose bashake amakuru kuri uwo muyobozi ukunze kurangwa n’imvugo mbi zirimo urwango no kwiyemera. Amakuru arahari ndetse bashatse n’ibimenyetso babibona.

    Reply

Leave a Reply to Bizabarande Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?