Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Tweet’ Perezida Ruto Yasibye Yateje Urujijo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

‘Tweet’ Perezida Ruto Yasibye Yateje Urujijo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2022 1:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kurahirira kuba Perezida wa Kenya, Perezida William Ruto yanditse kuri Twitter ko aciye umubano n’igihugu cya Sahara y’i Burasirazuba. Bidatinze iyo ‘tweet’ yahise ayisiba, biteza urujijo k’umubano Kenya ishaka kugirana na bimwe mu bihugu by’Abarabu harimo Maroc na Algerie bidacana uwaka kubera ikibazo cya Sahara y’i Burengerazuba.

The Nation yanditse ko byabaye hashize amasaha make arahiriye kuba Perezida wa Kenya mu muhango witabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu bagera kuri 20.

Itangazamakuru ry’i Nairobi rivuga ko mbere y’uko atangaza iriya tweet, yari yabanje kuganira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Maroc witwa Nasser Bourita.

Ubutumwa bwe kuri Twitter bwavugaga ko ‘Kenya ihagaritse umubano wose yari ifitanye na Repubulika y’Abarabu ya Sahara y’i Burengerazuba kandi ko igiye kureba uko ibintu byose iki gihugu cyari gifite muri Kenya byahakurwa.’

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko ibyo gukorana na kiriya gihugu bigiye guhagarara ariko Kenya ikomeze gukorana na  Maroc mu buryo bwagutse kurushaho.

Ikindi cyatumye iriya tweet yibazwaho na benshi ni uko ubwo Ruto yarahiraga, hari n’uwari waje ahagarariye Sahara y’i Buraengerezuba witwa Brahim Ghali.

Abo muri Sahara y’i Burengerazuba bafite umutwe wa Politiki na gisirikare witwa Polisario ushyigikiwe na Algeria umaze igihe kirekire uharanira ko iyi Sahara yigenga.

Uwari uhagarariye Maroc witwa Bourita nawe yavuze ijambo rishimira Ruto ko yahawe inshingano nshya,  avuga ko ubwami bwa Maroc buteganya kuvugurura imikoranire na Kenya mu nzego z’ubucuruzi, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, iby’ingufu n’ahandi.

Polisario niryo pfundo ry’ibibazo biri hagati ya Maroc na Algérie

- Advertisement -

Hashize igihe gito abarwanyi bo mu ishyaka ryitwa Polisario bongeye kwegura intwaro bivugwa ko bahabwa na Algérie ngo bigarurira igice cya Sahara y’i Burengerazuba.

Ni igice bavuga ko bambuwe na Maroc.

Iri niryo pfundo ry’amahane ahora hagati ya Rabat na Alger.

Abarwanyi ba Polisario bafite imbaraga k’uburyo bibwira ko bazashyira igitutu kuri Maroc ikemera kugirana imishyikirano nabo.

Hari umunyamakuru uherutse kujyana n’abarwanyi bo muri Polisario bamwereka uko biyemeje gutesha umutwe ingabo za Maroc.

Bahagaze mu bilometero bitandatu barasa kuri bimwe mu birindiro by’ingabo za Maroc.

Ni abarwanyi bo mu mutwe wa gisirikare wa Polisario witwa Armée Populaire de Libération Sahraouie (APLS).

Intego yabo ni ugusenya urukuta rwubatswe n’ingabo za Maroc mu mwaka wa 1980 hagamijwe gukumira  ibitero shuma by’abarwanyi bo muri Polisario bifuza ubwigenge.

Ubutegetsi bw’i Rabat ntibwigeze butezuka mu kwagura no gukomeza ruriya rukuta.

Rwaragutse k’uburyo ubu rumaze kureshya na Kilometero 2,700 uzengurutse ibice by’Ubutayu bwa Sahara.

Algeria na Maroc ni ibihugu by’Abarabu bitavuga rumwe kubera ikibazo cya Sahara y’i Burengerazuba

Ni urukuta rukora no ku mupaka ugabanya Maroc na Algérie.

Maroc yakoze uko ishoboye kose k’uburyo yashyizeho n’imyobo itezemo ibisasu bya mine, ahandi hakaba  za radars, ndetse hari n’ubwo ingabo za Maroc zizenguruka kariya gace zikoresheje kajugujugu z’intambara.

Abarwanyi bo muri Sahara y’i Burengezuba ntibakangwa n’ubunini bwa ruriya rukuta ahubwo bajya bifata bakarusukaho umuriro bakoresheje imbunda za mitralleuses.

Izi nizo mu Cyongereza bita ‘Machine Guns’.

Ikibabaje kuri aba barwanyi ni uko bagikoresha imbunda zo mu mwaka wa 1991.

Abarwanyi bo muri Sahara y’i Burengerazuba biyemeje kutazemera ko abaturage ba Maroc batekana na rimwe!

Bahengera mu ijoro agatotsi kabatwaye, bakabasuhako umuriro barangiza bagahita basubira mu birindiro byabo vuba na bwangu!

Umwe mu bayobozi babo witwa Abba Ali Hamoudi aherutse kubwira RFI ko yatangiranye n’urugamba rwo kuburabuza Maroc kandi ko akirukomeje.

Abarwanyi be  ni abakorerabushake bitabira intambara nta kindi bashisha.

Intego yabo y’ibanze ni uko rwa rukuta twavuze haruguru rusenywa.

Kuri bo ni urukuta ruteye isoni kuko rwaje gutandukanya abavandimwe.

Bamwe mu  barwanyi bo muri Sahara y’i Burengerazuba bafite abavandimwe babo baba hirya y’urukuta.

Iyo abarwanyi basutse amasasu menshi kuri ruriya rukuta, hari ubwo  ingabo za Maroc nazo zibarasaho ariko akenshi zirabihorera.

Baherutse gutangaza ko batakaje abarwanyi 15 mu gihe cy’umwaka ariko uruhande rwa Maroc rwo ntitujya rugira icyo rubivugaho.

Ubwami bwa Maroc bwo bwemeza ko Sahara y’i Burengerazuba ari ubutaka bwayo, ko ntawe ukwiye kubwita ubw’undi uwo ari we wese.

Maroc iyobora 80%  by’ubuso bwose bwahoze butegekwa n’abakoloni bo muri Espagne.

Ubwami bwa Maroc buvuga ko Sahara yose yahoze ari ubutaka bwayo.

Ndetse ngo yahoze ari iya Maroc na mbere y’uko ubukoloni bwaduka.

Iby’uko Sahara y’i Burengerazuba ari iya Maroc byigeze no kwemezwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ariko nanone mu mwanzuro warwo rushyiramo ingingo y’uko abaturage b’ahantu runaka ari bo bemeza aho babarizwa, bakihitiramo batabihaswe.

Uyu mwanzuro wafashwe mu mwaka wa 1975.

Ibi bituma abatuye Sahara badafatwa nk’abaturage bafite ubwigenge busesuye

Maroc yo isanga niyo igice runaka cyahitamo kwigenga, cyabyemererwa ari uko cyemeye kuba munsi y’ubutegetsi bw’umwami wa Maroc.

Ibi bivuze ko na Sahara y’i Burengerazuba ifite ariya mahitamo ariko yo ifatanyije na Algérie babiteye utwatsi.

Guhera mu mwaka wa 1991, amasezerano yavugaga ko iki gice cy’Afurika kigomba kubaho kifitemo ubwigenge bucagase yarasinywe ariko ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa, ahubwo n’uduce yari ifite yaratwambuwe.

Muri iki gihe bivugwa ko isigaranye igice gito ugereranyije n’uko byahoze muri kiriya gihe.

Abari bashyigikiye Sahara y’i Burengerazuba ntibakiriho, abo ni nka Fidel Castro, Mouammar Kadhafi.

Bisa n’aho ibyo kurwana ushaka ubwigenge bitakiri ku isoko ku rwego rw’ububanyi n’amahanga!

Ikindi cyafatwa nk’ikimenyetso cy’uko Sahara y’i Burengerazuba idashobora kuzigenga ni uko na Maroc ubu ifite ijwi rikomeye mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe kuko yagarutsemo mu mwaka wa 2017.

Algerie yagerageje kuyitambika ariko isanga irushywa n’ubusa.

N’abahanga mu by’ububanyi n’amahanga bagerageje guhuza Maroc na Sahara y’i Burengerazuba baje kuzibukira, babivamo.

Uwa nyuma uheruka ni Staffan de Mistura.

Muri Sahara ariko, abarwanyi b’aho biyemeje kutazatezuka.

Abatuye aka gace babayeho batunzwe n’imfashanyo y’Umuryango mpuzamahanga ndetse n’indi iva muri Algérie.

Bavuga ko bazakomeza kurwanya Maroc kugeza ubwo bazigarurira ubutaka bavuga ko ari ubwabo Maroc yabanyaze kandi butuwe na benewabo.

TAGGED:AbarwanyiAlgeriefeaturedIngaboMaroc
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ku Nyunganizi Ya Leta Y’u Rwanda Kuri Minerivali, Umubyeyi Ati: ‘Kanga Mu Jisho!’
Next Article ‘Uhagarariye’ Israel Muri Afurika Ati: ‘Ni Ngombwa Kubabarira Ariko Ntiwibagirwe’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?