Khalid Musa Dafalla uhagarariye Repubulika ya Sudani mu Rwanda avuga ko Perezida Paul Kagame aramutse agize uruhare mu guhuza impande zihanganye mu gihugu cye babyishimira.
Mu kiganiro yatangiye muri Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda, Dafalla yavuze ko umuryango uwo ari wo wose wakwemeza ko Kagame aba umuhuza ngo amahoro agaruke muri Sudani babyishimira.
Ubwo yahaga itangazamakuru ikiganiro ku bimaze iminsi bibera mu gihugu cye, Ambasaderi Khalid Musa Dafalla yavuze ko Guverinoma y’iwabo isanga Kagame afite ubunararibonye mu gukemura ibibazo nk’uko yagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi akaba yarunze Abanyarwanda.
Ikindi abishingiraho ni uko Kagame yizewe n’abaturage ba Sudani, Ambasaderi Dafalla akavuga ko n’ubwo Perezida Museveni yashyizweho na Afurika yunze ubumwe ngo abahuze kugeza ubu atarabishobora.
Taarifa Rwanda yabajije Ambasaderi niba abona aho Perezida Museveni ataratera intambwe Kagame we yakora ikinyuranyo, asubiza ko bishoboka.
Ati: “Cyane. Tumufitiye icyizere kandie cyagaragaye no mu miyoborere ye. Ni umuntu ufite ubunararibonye mu gukemura ibibazo bisa n’ibiri iwacu.”
Ambasade wa Sudani avuga ko intambara iri mu gihugu cye ari Jenoside igamije kurimbura Abirabu bikozwe n’Abarabu bumva ko ari bo ba nyiri ubutaka
Avuga ko abo Barabu bashyigikiwe na Leta ziyunze z’Abarabu zibaha amafaranga, intwaro, zikabaha intwaro zicuruzwa magendu zivuye muri Amerika, Ubufaransa n’ahandi zikagera kuri Rapid Support Force(RSF) ziciye muri Libya n’ahandi yirinze kuvuga mu buryo bweruye.

Ambasaderi Khalid Mussa Dafalla yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zafashe abacanshuro bo mu bihugu 17 atatangaje bagiye gufasha RSF mu byo ikora byiganjemo ibyo iherutse gukorera ahitwa El-Fasher.
Aha bivugwa ko abo barwanyi bahiciye abantu babarirwa mu magana barimo abana, abagore, abasaza n’abakecuru ndetse n’abafite ubumuga.
Ati: “Abo bantu turabafite kandi twabasanganye impapuro z’inzira ziranga aho bakomoka. Igihe nikigera tuzabereka amahanga.”
Taarifa Rwanda yamubajije niba iriya ntambara iterwa ahanini n’impamvu z’ubukungu cyanecyane ko 50% bya zahabu ya Sudani biri mu biganza bya RSF, asubiza ko iyo ari impamvu imwe yinyongera k’ubushake bwo kumaraho Abirabura.
Ubusanzwe Sudani ni igihugu cya gatatu gicukura zahabu nyinshi kurusha ibindi muri Afurika bityo Ambasaderi akavuga ko Reserve Support Force ishaka kuyigira uburyo bwo kwinjira amafaranga no gukomeza gukorana na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Ikindi Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda anenga ni uko nubwo amahanga yamagana ibyo RSF ikora, ku rundi ruhande ntacyo ikora.
Asanga byarushaho kuba byiza imvugo yo kwamagana uriya mutwe ikurikiwe no kwemeza ko ari ‘umutwe w’iterabwoba’.
Intambara ivugwa muri Sudani muri iki gihe yatangiye muri Mata, 2023.


