Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Twitter Yafunze Konti Zakoreshwaga Mu Icengezamatwara Rya Perezida Museveni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Twitter Yafunze Konti Zakoreshwaga Mu Icengezamatwara Rya Perezida Museveni

admin
Last updated: 03 December 2021 2:56 pm
admin
Share
Uganda's President Yoweri Museveni attends his swearing-in ceremony at the Independance grounds in Uganda's capital Kampala, May 12, 2016. REUTERS/Edward Echwalu - RTX2E18C
SHARE

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwatangaje ko rwafunze konti 3,465 zakoreshwaga mu icengezamatwara rya za guverinoma mu bihugu bitandatu, harimo izakoreshwaga mu kuvuga neza Perezida Yoweri Museveni wa Uganda n’ishyaka rye National Resistance Movement, NRM.

Kuri uyu wa Kane nibwo Twitter yatangaje ko yafunze izo konti zatahuwe mu bihugu bya Mexico, u Bushinwa, u Burusiya, Tanzania, Uganda na Venezuela.

Yagize iti “Twakuyeho umuyoboro wa konti 418 zakoreshwaga mu bikorwa bihurijwe hamwe bitari ukuri byo gushyigikira Perezida Museveni uri ku butegetsi muri Uganda n’ishyaka rye National Resistance Movement (NRM).”

Ni konti Twitter ivuga ko zakoreshwaga na za Guverinoma mu buryo bwo kwiyoberanya kuko atari izizwi n’abantu bose, zikifashishwa mu gushyigikira ikintu mu buryo bashaka ko cyumvikanamo.

Buri konti yatahuwe muri uwo mugambi hamwe n’ubutumwa bwanditsweho byose ngo byasibwe muri serivisi za Twitter, nk’uko yabitangaje kuri uyu wa Kane.

Muri Mexico hasibwe konti 276 zitari umwimerere zanyuzwagaho amakuru agamije gushyigikira gahunda za leta mu bijyanye n’ubuzima rusange n’amashyaka ya politiki.

Mu Bushinwa, konti nyinshi mu zasibwe ngo zakoreshwaga mu gushyigikira ibikorwa by’ishyaka Chinese Communist Party bijyanye n’uburyo butavugwaho rumwe rifatamo abaturage bo mu bwoko bwa Uyghur, bo muri Leta ya Xinjiang. Muri uwo mujyo hasibwe konti 2,048.

Hari izindi konti 112 zafunzwe zifitanye isano na “Changyu Culture,” ikigo cyigenga ngo gishyigikiwe na Guverinoma ya Leta ya Xinjiang mu Bushinwa.

Mu Burusiya ho hari konti 16 zafunzwe zazize gukwirakwiza amakuru kuri Repubulika ya Centrafrique. Muri iyo gahunda ngo hagendaga hakoreshwa amakuru yanyuzwaga kuri konti z’umwimerere n’izindi mpimbano mu gukwirakwiza amakuru ajyanye n’ibikorwa by’u Burusiya muri Centrafrique.

Hanasibwe izindi konti 50 zishinjwa ko zakoreshejwe mu kwibasira Guverinoma yemewe ya Libya n’abayishyigikiye, ahubwo zigashyira imbere uburyo u Burusiya bubona ibintu muri Libya na Syria.

Izindi konti zafunzwe muri Afurika ni izo muri Tanzania zigera kuri 268, “zakoreshwaga mu gukwirakwiza kuri Twitter amakuru agamije gutuma abantu batakaza icyizere, bakibasira abanyamuryango n’abashyigikiye FichuaTanzania n’uwayishinze.”  Uwo ni umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.

Izo konti ngo zanakoreshejwe mu gukora icengezamatwara rya leta rifitanye isano na #chaguamagufuli2020.

Muri Venezuela ho hasibwe konti 277 kimwe na za hashtags zagendaga zikoreshwa mu gushyigikira ibikorwa bya guverinoma n’abayobozi bayo.

Twitter yavuze ko ifite inshingano zo kurinda ikiganiro abantu bagirana kimwe n’icyizere gikwiye kubamo hagati aho, kandi ko izakomeza kubishyiramo imbaraga.

Uretse Twitter, Facebook yaje guhinduka Meta iheruka gutangaza ko yafunze konti zisaga 500 zo mu Bushinwa, kubera uburyo zakoreshwaga mu isengezamatwara ku cyorezo cya COVID-19.

TAGGED:featuredIcengezamatwaraTwitterU Burusiyau BushinwaYoweri Kaguta Museveni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Umunsi Mpuzamahanga W’Abafite Ubumuga Mu Rwanda
Next Article Abagomba Gukingirwa COVID-19 Mu Rwanda Bageze Kuri Miliyoni 9
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?