Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri mu nzira nziza, igisigaye ni uko bashyikirizwa abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, bigateza imvururu zaguyemo abantu benshi.
Minisitiri Shingiro kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’miryango mpuzamahanga mu Burundi, byibanze ku mubano w’icyo gihugu n’amahanga n’inzira y’iterambere igihugu kirimo.
Yashimye uburyo inzego mpuzamahanga nka Francophonie na Leta zunze Ubumwe za Amerika bamaze gukuraho ibihano ku Burundi, ku buryo bukomeje kwagura imibanire yabwo n’ibindi bihugu n’inzego.
Yagarutse ku mibanire n’abaturanyi nk’urwego bashyiramo imbaraga nyinshi, avuga ko umuturanyi ashobora kuba mwiza cyangwa mwiza buhoro, “ariko kuri twe nta muturanyi mubi dufite.”
Yagarutse ku mubano n’u Rwanda umaze igihe urimo agatotsi, avuga ko ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko umubano w’ibihugu byombi urimo kuzahuka.
Yakomeje ati “Igisigaye ni ukudushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bari ku butaka bw’u Rwanda, naho ubundi izindi ntambwe zose zaratewe.”
Umwe mu bashakishwa cyane n’u Burundi bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ni General Godefroid Niyombare. Ntabwo ahantu aherereye hazwi.
U Burundi buvuga ko benshi mu bagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 bahungiye mu Rwanda.
Uretse abahunze bafite impamvu za politiki, Abarundi benshi bari barashyizwe mu nkambi ya Mahama bamaze igihe batahuka mu gihugu cyabo.
Mu bimenyetso by’izahuka ry’umubano, u Rwanda ruheruka gushyikiriza u Burundi abarwanyi rwafashe bo mu mutwe wa RED Tabara, bari binjiye ku butaka bwarwo mu ishyamba rya Nyungwe.
Rwanashyikirije u Burundi abandi bantu bakoze ibyaha bitandukanye bagahungira mu Rwanda.
U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN bafashwe.
Ikimenyetso gikomeye giheruka ni ubwo u Burundi bwizihiza isabukuru y’ubwigenge mri Nyakanga 2021, u Rwanda rwoherejeyo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ahagarariye Perezida Paul Kagame.
Icyo gihe Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko Abarundi benshi ari nk’igitangaza babonye, kandi bazi neza ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.