U Burundi Bwamaze Kwegeranya Ingabo Ku Mupaka Busangiye N’u Rwanda

Umwe mu basirikare b'Uburundi. Ifoto: AFP.

Taarifa Rwanda ifite amakuru y’uko hari ingabo z’u Burundi zibarirwa mu bihumbi zamaze kwegerezwa umupaka iki gihugu gihana n’u Rwanda.

Abaturage baturiye aho hantu, bavuga ko nyuma yo kubona ubwinshi bw’izo ngabo byabateye kwibaza niba intambara hagati y’iki gihugu n’u Rwanda itari hafi kurota.

Hari umwe muri bo utashatse ko amazina ye yandikwa wagize ati: “ Umubare ugaragara w’ingabo z’u Burundi wamaze kwegeranywa cyane cyane mu bice bya Gasenyi-Nemba muri Komini ya Busoni mu Ntara ya Butanyerera, iri mu Majyaruguru y’u Burundi”

Amajyaruguru y’’iki gihugu akora ku Majyepfo y’u Rwanda n’igice cy’Uburasirazuba, ababirebera hafi bakavuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo gukumira ko u Rwanda rwatera u Burundi.

Mu yandi magambo, u Burundi bufite ubwoba ko u Rwanda rwabutera, iyi ikaba impamvu yatumye bwohereza abo basirikare ngo umunsi byabaye bazazikumire.

Mu ntangiriro za 2025, Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko umunsi AFC/M23 yafashe Umujyi wa Uvira, azategeka ingabo ze zigatera u Rwanda zigafata Kigali kandi ngo kuva mu Kirundo kugera i Kigali ni ahantu hafi.

Mu bihe nk’ibi, intambara iba ishoboka…

Iyo hanugwanugwa umwuka w’intambara kandi igihugu kimwe kikegereza ikindi intwaro n’ingabo, ibintu biba bigeze kure ku buryo haramutse hatabayeho kwitonda, intambara yarota.

Ibi bikunze kubaho hagati ya Pakistan n’Ubuhinde, ibihugu bituranye ariko bifitanye amasinde yo guhera mu gihe cy’ubukoloni.

Ku byerekeye u Burundi, andi makuru avuga ko hari abasore b’Imbonerakure bakorana n’izo ngabo mu gukora amarondo mu bice bituranye n’u Rwanda.

Mu bice byinshi bya Butanyerera hamaze koherezwa umubare munini wazo ngo zifatanye n’ingabo z’u Burundi mu kuhacunga umutekano.

Imbonerakure ni urubyiruko rwashinzwe n’Ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD

Hari umwe mu baturage wabwiye SOS Media ko umubare w’Imbonerakure wakubwe gatatu, ubu abazigize bakaba birirwa batemberana n’abapolisi mu bice by’icyaro kandi bakabikora kenshi ku munsi.

Ingabo nyinshi ziri muri kiriya gice ni izo muri batayo ya 411 ikorera ahitwa Mutwenzi.

Umugore utuye ahitwa Gasenyi avuga ko barara bambaye bikwije biteguye ko hagize igikubita bahita ‘bayabangira ingata.’

Undi wo muri Nemba avuga ko uko bigaragara, ikibura ari imbarutso gusa ubundi intambara ikarota, naho mugenzi we wo muri Munzenze akemeza ko abaturage basabwe kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa mbiri z’ijoro.

Ati: “ Nubwo ntaho byanditse, ariko buri wese arumva icyo kuba wageze mu rugo izo saha bivuze.”

Uburundi buvuga ko hari ibyo bwimwe

Nyuma y’uko mu mwaka wa 2015 hari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Burundi bagerageje coup d’état igapfuba, bamwe bagahungira mu Rwanda, ubutegetsi bw’u Burundi busaba Kigali kuboherereza uwari uyoboye icyo gikorwa witwa General Niyombare, ikintu u Rwanda ruvuga ko rutakora kuko bitemewe n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.

Ubuyobozi bw’i Kigali buvuga ko butakora ikintu kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwasinye arengera impunzi.

U Burundi buvuga ko kuba abo bantu barimo na Niyombare bari mu Rwanda ari ikintu gikomeye gituma umubano w’ibihugu byombi uba mubi, ndetse Perezida Ndayishimiye avuga ko umunsi basubijwe mu Burundi, umupaka bwafunze uzahita ufungurwa kandi umubano ugasubira mu buryo.

Hagati aho kandi Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye Zéphyrin Maniratanga yabwiye Akanama kawo gashinzwe amahoro ku isi ko u Rwanda nirukomeza gushotora u Burundi, bazarwana nta kabuza.

Ati: “Niba ibitero biva mu Rwanda bigwa ku butaka bwacu bidahaze, ntituzakomeza kurera amaboko. Dufite uburenganzira bwuzuye bwo kwirwanaho.”

Ambasaderi Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda muri uyu muryango we yavuze ko ‘nta bushotoranyi  u Rwanda rukorera u Burundi ndetse nta n’intambara rushaka kubushozaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version