Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Burundi Bwasabye Abazikingiza COVID-19 Kutagira Icyo Babaza Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Burundi Bwasabye Abazikingiza COVID-19 Kutagira Icyo Babaza Leta

admin
Last updated: 30 July 2021 6:30 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’umutekano mu Burundi Gervais Ndirakobuca yatangaje ko icyemezo cyo kwakira inkingo za COVID-19 nta mbaraga cyangwa amafaranga na make leta izagishoramo, ndetse abazikingiza ntibazagire icyo babaza leta ku bizababaho.

Commissaire de Police Chef Ndirakobuca ni we muyobozi wa komite ishinzwe kurwanya COVID-19 mu Burundi, akungirizwa na Minisitiri w’Ubuzima Thaddée Ndikumana.

Kuri uyu wa Kane yavuze ko abantu bumvise ko u Burundi bugiye kwakira inkingo za COVID-19 bagatekereza ko ahari bwahinduye aho buhagaze kuri iki cyorezo.

Bitandukanye n’ahandi, mu Burundi ibikorwa bihuza abantu benshi birakomeje uvanyemo utubyiniro na karaoke bibera ahantu hafunganye, ndetse ntibambara udupfukamunwa. Gusa abaturage ntibakiramukanya bakoranaho.

Ndirakobuca yavuze ko abantu bakwiye kwitondera igikorwa kirimo abacuruzi bakomeye, kuko bakora ikintu kimwe bateze undi mutego.

Yavuze ko Banki y’Isi yabemereye inkingo, mu nama ya komite ya COVID-19 yabaye ku wa 28 Nyakanga bakemeranya kuzakira, ariko batazashishikariza abantu kwikingiza. Umuntu azabikora ku bwende bwe.

Leta yamaze gushyiraho firigo zizakira izo nkingo mu kigo gishinzwe ibijyanye n’imiti (Centrale d’Achat des Medicaments Essentiels du Burundi, CAMEBU) no mu kigo gishinzwe ubuzima (Institut National de Santé Publique, INSP).

Ati “Mutuzanire tubike, umurundi uzumva ashaka urukingo azagenda abwire ababishinzwe bamutere urwo rukingo ku bushake bwe, ibizamubaho ntazabaze leta.”

Yavuze ko Leta itigeze ivuga ko igiye kuzana inkingo zo gukingira abarundi, ahubwo kubera ko ari umubyeyi, yemeye kwakira inkingo zizatangwa mu nkunga.

Yakomeje ati “Umurundi uzarushaka azajye agenda avuge ati ‘bantere urushinge’, barumutere, ntazagire icyo abaza leta ku bizamubaho. Kandi n’uzatuzanira urwo rukingo ntagire ifaranga na rimwe asaba leta.”

Ndirakobuca yavuze ko uzajya abaha inkingo bazajya bazakirira ku kibuga cy’indege bakamushimira, ariko nta kintu agomba gusaba.

Yakomeje ati “Ushaka kuzizana wese nazizane tuzibike, ushaka kudufasha wese azane tubike, hanyuma uzashaka wese, numva ngo bajya kwikingiza za Nairobi, birirwa bagenda, uzashaka wese ntazongera kwishyura iyo tike, azajya agenda kuri minisiteri y’ubuzima bamukingire kuko tuzaba tubifite hano.”

Muri iryo jambo yanavuze ku bitaramo byateganywaga n’abanyarwanda mu Burundi, barimo Israel Mbonyi na Bruce Melodie.

Yavuze ko nta muntu bazemerera gutaramayo avuye mu Rwanda kandi igihugu gifunze kubera COVID-19.

Ndirakobuca yasabye abantu gukomeza gukaraba intoki kenshi kandi bakirinda kuramukanya bakoranaho, bakitabira kwipimisha kubera ko ari ubuntu.

Yavuze ko umuntu ugiye gufata urugendo akwiye kubanza kwipimisha, kuko ari bwo baba bizeye ko nubwo abantu bahurira hamwe baba ari bazima.

U Burundi na Eritrea ni byo bihugu byakomeje kwihagararaho ku ngamba zihari zo kurwanya COVID-19.

Tanzania nayo yari kuri urwo rutonde ku bwa Perezida John Pombe Magufuli, ariko Perezida Samia Suluhu yarabihunduye, ndetse ku wa Gatatu yikingije COVID-19 maze atangiza ubukangurambaga bwo gukingira igihugu cyose.

Abantu byemejwe ko bamaze gusangwamo COVID-19 mu Burundi ni hafi 7000, mu gihe abapfuye ari umunani gusa.

TAGGED:BurundiCOVID-19featuredGervais Ndirakobuca
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi w’Abasekirite Afunzwe Akurikiranyweho Gusaba Ishimishamubiri
Next Article Guma Mu Rugo Na Guma Mu Karere Byakuweho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?