Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Burusiya Bwafunze Umunyamerikakazi W’Icyamamare Muri Basket
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

U Burusiya Bwafunze Umunyamerikakazi W’Icyamamare Muri Basket

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 July 2022 7:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Brittney Griner ni icyamamare muri Basket muri Amerika n’ahandi ku isi.. Ubutegetsi bw’i Moscow bwamutaye muri yombi mu mezi ashize bibanza kugirwa ibanga ariko ubu byaramenyekanye ko yafashwe akurikiranyweho gukwiza ibiyobyabwenge. Yandikiye Perezida Biden amusaba kumufunguza.

Uyu mugore usanzwe ari icyamamare mu bandi bagore bakina Basket muri Amerika yanditse ibaruwa asaba Perezida w’igihugu cye gukora uko ashoboye akamutabara kuko nta kizere afite cyo kuzasohoka muri gereza yo mu Burusiya.

Avuga ko akurikije igihe ahamaze n’uko abibona, asanga atazigera arekurwa ngo atahe iwabo.

Iki kibazo kivutse mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na Moscow muri iki gihe umeze nabi cyane kubera ko Amerika, ibinyujije muri OTAN, iri gufasha Ukraine kurwana n’u Burusiya.

Brittney Griner yanditse ibaruwa igenewe Perezida Biden kandi abo mu Biro bye bavuga ko yabagezeho.

Asanzwe akinira ikipe yitwa Phoenix Mercury, akaba abana n’uwo bahuje igitsina.

Ibiro bya Perezida Biden bivuga ko we ubwe yategetse ko ibihugu byose ku isi bifunze Abanyamerika bibarekura bagataha iwabo.

Icyakora haribazwa niba iri tegeko rye ryizubahirizwa n’ibihugu bikomeye nk’u Burusiya cyangwa ibindi biri ku rwego rwabwo.

Abategetsi b’Amerika bavuga ko bari gukorana umurava ukomeye kugira ngo uriya mukinnyi arekurwe atahe iwabo.

Brittney Griner yatakambiye ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika ngo bukore uko bushoboye burebe ko bwamukuza muri gereza kuko ngo aho afungiye abayeho nabi.

Avuga ko akumbuye iwe, umugore we, abakinnyi bakinanaga…bityo agasaba ko ubufasha bwose bwakorwa kugira ngo arekurwe bwaba ari ingirakamaro.

Griner ashyingiranwa n’umugore we bahuje igitsina

Igisigaye ni ukureba niba Biden azashobora gushyira igitutu k’ubutegetsi bwa Putin bukarekura kiriya cyamamare.

Haribazwa niba igitutu cya Biden kizatuma u Burusiya burekura Umunyamerikakazi bwafashe bukumurikiranyeho ibiyobyabwenge
TAGGED:AmerikaBasketBidenBurusiyafeaturedPutin
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyamamare Ku Isi Carlos Santana Yikubise Hasi Mu Gitaramo Rwagati
Next Article Umunyarwanda Yapfiriye Muri Uganda Yagiye Gucukura Umucanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?