Itangazamakuru rya Leta y’u Burusiya rivuga ko abavuga ko buri gutegura ibitero karundura kuri Ukraine babeshya. Ubutegetsi bw’i Moscow buvuga ko imvugo iri gutambutswa n’ubutegetsi bw’i Washington nta kindi igamije uretse kuba gashozantambara.
Byatangarijwe mu kinyamakuru kitwa Kommersant kivuga ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya ari yo yemeza ko ubutegetsi bw’i Moscow nta gahunda bufite yo gutera ubutegetsi bw’i Kiev.
The Washington Post yanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ko inzego z’ubutasi z’Amerika zizi neza ko ingabo z’u Burusiya zateguye mu buryo buhagije ibitero byungikanyije bigomba kugabwa kuri Ukraine mu ntangiriro za Mutarama, 2022.
Amakuru avuga ko u Burusiya bwarangije gukusanyiriza ku mupaka wabwo na Ukraine abasirikare 175,000.
Ku rundi ruhande u Burusiya buhakana ibyo Amerika ivuga, bukavuga ko ibyo Amerika iri gukora nta kindi bigamije uretse gushyushya imitwe y’abantu hanyuma ikabyitirira u Burusiya.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya Madamu Maria Zakharova yagize ati: “ Amerika ifite umugambi urambuye wo gusiga icyaha u Burusiya ivuga ko bushaka kwigarurira Ukraine.”
Zakharova avuga ko ibyo Amerika iri gukora muri iki gihe ari umwanduranyo.