Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Burusiya ‘Bwatangiye’ Gukoresha Intwaro Zibujijwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

U Burusiya ‘Bwatangiye’ Gukoresha Intwaro Zibujijwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 March 2022 9:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru ava muri Ukraine avuga ko nyuma y’uko ahuye n’abasirikare ba Ukraine bakamubera ibamba,  Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yategetse ingabo ze kurasa bombe zirimo n’izikoresha uburozi bita ‘cluster munitions.’

Zatewe mu Mujyi wa Kharkiv zihitana abasivili kandi ngo ibi bigize icyaha cy’intambara.

Mu masaha 24 ashize ibintu byacikaga muri uriya mujyi.

Ni umujyi utuwe n’abantu miliyoni 1.5 ukaba uherereye mu bilometero 25 uturutse ku mupaka ugabanya Ukraine n’u Burusiya.

Mu bantu 11 bivugwa ko bahitanywe na biriya bisasu harimo abana batatu ndetse ngo n’ibigo by’amashuri bigagamo byasenywe.

Abantu bari Kiev babwiye MailOnline ko indege z’intambara z’u Burusiya zarashe ibisasu byinshi birimo na ‘cluster munitions’ mu gace gatuwe n’abasivili kandi ngo uretse kuba byahitanye abasivili ngo bigamije no gutera ubwoba Ukraine n’abayiyobora kugira ngo bamanike amaboko.

Ambasaderi wa Ukraine mu Muryango w’Abibumbye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko u Burusiya bwarashe muri Ukraine  ibisasu biremereye cyane kandi byinshi.

Oksana Markarova yavuze ko u Burusiya bwakoze icyaha cy’intambara cyo kurasa ibisasu nka biriya kandi mu gice gituwe n’abasivili.

Kuri we,  ibyo bwakoze bihabanye n’Amasezerano y’i Geneva agena amategeko y’intambara.

Ati: “ Ibintu u Burusiya buri gukorera Ukraine ni agahomanunwa.”

Muri Ukraine ibintu biri kurushaho kuba bibi

Bombe u Burusiya  buvugwa ho gukoresha muri Ukraine ni bombe zifata umwuka wa Oxygen uri hari hafi aho zikawukusanya zikawubyaza imbaraga karahabutaka zituritsa ikintu cyose kiri hafi aho.

Bivugwa ko guturika kw’izi bombe gushwanyaguza inyama z’umuntu.

Ubusanzwe bombe nyinshi ziratwika kurusha uko zishwanyaguza ariko izo u Burusiya buvugwaho gukoresha zo zicagaguramo ibice kurusha uko zitwika.

Hagati aho kandi ubuyobozi bw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, bwatangaje ko buri gukusanya ibimenyetso bwazaheraho burega abategetsi b’u Burusiya kubera ibyaha buvugwaho ko buri gukorera abaturage ba Ukraine.

U Burusiya bwo bwikomye ibihugu by’u Burayi bushinja ko biri koherereza intwaro Ukraine, buvuga ko ibizakurikiraho bizabyirengera.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnston arateganya kuzajya muri Poland gusura ingabo z’igihugu cye zihakambitse zikorera muri OTAN/NATO.

Abahanga mu by’intambara bavuga ko intwaro u Burusiya buri gukoresha muri Ukraine muri iki gihe ari nazo bwakoresheje muri Syria burwana ku ruhande rwa Bashar al-Assad.

Inzego z’iperereza z’Amerika zivuga ko 75% by’ingabo zahoze zikambitse ku mupaka w’u Burusiya na Ukraine zamaze kwambuka zigera muri Ukraine mu ntambara.

Imijyi ya  Zhytomyr, Zaporizhzhia na  Chernihiv  iri mu Mijyi imaze kuraswaho n’ingabo z’u Burusiya.

Intambara y’u Burusiya Yatumbagije Ibiciro by’Ibikomoka Kuri Peteroli

TAGGED:AmerikaBurusiyafeaturedIngaboIntambaraPutin
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article TikTok Yakoze Impinduka Ku Mashusho Ayishyirwaho
Next Article Umufaransakazi Yatangiye Kuburanishwa Ku Guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?