Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bushinwa Bwarengeje Abaturage Miliyari Bamaze Gukingirwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Bushinwa Bwarengeje Abaturage Miliyari Bamaze Gukingirwa COVID-19

admin
Last updated: 20 June 2021 2:53 pm
admin
Share
SHARE

U Bushinwa bukomeje gukora amateka mu buryo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, aho bwarengeje miliyari 1 y’abaturage bamaze guhabwa urukingo.

Komisiyo y’igihugu ishizwe ubuzima (NHC) kuri iki Cyumweru yatangaje ko kugeza ku wa Gatandatu yari imaze gutanga inkingo 1,010,489,000. Ntabwo ariko iyo mibare igaragaza by’umwihariko abamaze guhabwa inkingo ebyiri ziteganywa ngo umuntu abe akingiwe byuzuye.

Izo nkingo zimaze gutangwa n’u Bushinwa zihwanye na 40% bya miliyari 2.5 z’inkingo zimaze gutangwa ku isi yose.

Ni intambwe ikomeye yatewe mu gihe mu ntangiro igikorwa cyo gukingira COVID-19 mu Bushinwa cyagendaga buhoro cyane. U Bushinwa bwujuje miliyoni ya mbere y’abakingiwe ku wa 27 Werurwe.

Xinhua yatangaje ko guhera muri Gicurasi ibintu byahindutse, ku buryo mu kwezi gushize hatanzwe inkingo zisaga miliyoni 500.

Yakomeje iti “Byafashe u Bushinwa iminsi 25 ngo buve kuri miliyoni 100 z’inkingo zatanzwe ngo bugere kuri miliyoni 200, iminsi 16 ngo buve kuri miliyoni 200 bugera kuri 300, n’iminsi itandatu ngo buve kuri miliyoni 800 bugere kuri miliyoni 900.”

NHC yavuze ko inkingo miliyoni 100 zujuje miliyari 1 zatanzwe mu minsi itanu.

U Bushinwa bwatangiye no gukingira abantu bafite munsi y’imyaka 18 hakoreshejwe inkingo zikorerwa imbere mu gihugu za Sinopharm na Sinovac.

U Bushinwa butuwe n’abantu basaga miliyari 1.4.

Bufite intego yo gukingira 40% by’abaturage bitarenze Nyakanga na 70% by’abari mu byago byinshi byo kwandura COVID-19 cyangwa kuzahazwa nayo, mbere y’uko uyu mwaka urangira.

TAGGED:COVID-19featuredInkingoSinopharmSinovacu Bushinwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mushikiwabo Yitabiriye Inama Yemerejwemo Ifaranga Rimwe Rya CEDEAO
Next Article Abantu 26 Bafashwe Batwaye Ibinyabiziga ‘Basinze’ 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?