Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bushinwa Bwiteguye Intambara Kuri Taïwan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

U Bushinwa Bwiteguye Intambara Kuri Taïwan

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 June 2022 10:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa yaraye itanze gasopo kuri Taïwan ko niyemera gushukwa n’Amerika igatangaza ko ari igihugu cyigenga izaba itangije intambara kandi ko iyo ntambara izasiga Taiwan yometswe ku Bushinwa mu buryo budasubirwaho.

Iby’iki cyemezo cy’i Beijing byaraye bitangajwe na Minisitiri w’ingabo z’u Bushinwa witwa General Wei Fenghe niwe wabivuze.

Fenghe yavuze ko u Bushinwa buzarwana umuhenerezo kugira ngo Taiwan itazahirahira ngo yiyite igihugu kigenga.

U Bushinwa n’Amerika ni ibihugu bya mbere bikomeye ku isi.

Ntibijya bibura ikibazo runaka bitavugaho rumwe ariko cyane cyane ku bikagirana ikibazo kuri ejo hazaza ha Taïwan.

U Bushinwa buvuga ko Taïwan ari Intara yayo kandi ko ntawe ugomba kubivuga ukundi.

Hashize igihe indege za gisirikare z’u Bushinwa zica mu kirere cya Taïwan kandi ibi hari bamwe birakaza barimo n’Abanyamerika.

Minisitiri w’ingabo z’u Bushinwa  General Wie Fenghe avuga ko u Bushinwa nta kindi buzakora uretse gutangiza intambara yeruye kuri Taiwan kuko nta butagize ngo ireke ibyo irimo.

Ati : « Abashaka ko Taiwan yigenga barashaka intambara izaterwa no gushaka kunyaga u Bushinwa imwe mu Ntara zayo. Icyakora ntibazabigeraho. »

Minisitiri w’ingabo z’u Bushinwa General Wei Fenghe

Yunzemo ko abibwira ko bazatatanya Abashinwa, bagaca u Bushinwa mo ibice, bibeshya.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Wei avuga ko icyaba kiza ku mpande zose ari uko Amerika yabana neza n’u Bushinwa, ikirinda kwivanga mu bitayireba, ikareka u Bushinwa bugakora ibibufitiye inyungu.

Asanga umubano mwiza hagati y’u Bushinwa n’Amerika ari ingenzi kugira ngo isi yose itekane.

u Bushinwa bufata Taiwan nk’Intara yabwo
TAGGED:AmerikaBushinwafeaturedIntambaraTaiwan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali : Hari Salon Itunganya Imisatsi Y’Abana GUSA
Next Article Mu Rwanda Hagiye Gutezwa Imbere Gutwarira Igare Mu Misozi Ihanamye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?