Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeUbukungu

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 February 2026 7:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abasura u Rwanda iyo basubiye iwabo bagira ibyo barutangazaho. Icyakora bake nibo bandika inkuru mu binyamakuru bikomeye nka National Geographic.

Iki ni ikinyamakuru cyandika ku nkuru za gihanga muri byinshi birimo ubuvumbuzi mu binyabuzima, amateka, ubuzima n’izindi ngingo zishishikaje.

Mu nkuru ivuga k’u Rwanda yahatambutse kuri uyu wa Gatatu Tariki 04, Gashyantare, 2026 harimo uko umwe mu bakorera iki kigo cy’Abanyamerika witwa John Sizemore yabonye Pariki z’u Rwanda n’ibindi biranga ubukerarugendo bwarwo.

Ibirimo bivuga ko yasanze u Rwanda rufite amashyamba atoshye, imisozi miremire irimo n’ibirunga, ndetse n’inkuru avuga ko idasanzwe y’ukuntu rwarinze kandi rukagarura inyamaswa zo mu gasozi zari zacitse.

Nubwo rungana hafi na Leta ya Maryland yo muri Amerika, uwo muhanga avuga ko iyo uruzengurutse usanga ubuto bwarwo bujyanye n’ubwiza bwarwo.

Kuva kera, Afurika yashimishije abagenzi binyuze kubera amashyamba atoshye arimo inkende zisimbuka mu biti, no kureba inyamaswa mu mashyamba y’inzitane n’andi abamo inyamaswa z’indyanyama nk’intare n’izindi.

Muri National Geographic handitsemo ko u Rwanda rufite imiterere itangaje n’ikirere cyiza mu Ntara zarwo zose, kandi buri Ntara ikagira umwihariko.

Mbere yo kugaruka ku bwiza bwarwo, uwanditse iyo nkuru yabanje kuvuga amateka y’u Rwanda n’uburyo rwavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi rukaba uyu munsi ari urugero rwiza mu kurengera inyamaswa n’ibidukikije.

Mu gusobanurira abasomyi, umwanditsi yababwiye ko Kigali ari wo Murwa mukuru w’u Rwanda, kandi ni wo mujyi munini w’igihugu.

Kubera imisozi miremire, abagenda mu mihanda yarwo bagenda mu modoka zibakoza hirya zibagarura hino, aho akaba ari ho ubonera ko koko ari igihugu cy’imisozi 1000.

Ibyo yaboneye i Kigali byatumye yandika ku ikawa yahanyoreye muri Hoteli zinyuranye.

Yavuze ko uwazasura Kigali atazahava ngo ajye mu bindi bice by’u Rwanda adasuye Nyandungu Ecopark.

Ati: “Sura Nyandungu Eco Park, ubone ahantu hatoshye hagati mu Mujyi hagaragaza neza umuhate w’u Rwanda mu kurengera ibidukikije.”

Kuri we, niba ushaka kureba uko ubuzima bw’umuturage usanzwe w’i Kigali buteye uzajye ku isoko rya Kimironko.

Iri soko riba ririmo abantu benshi bagura kandi bagurisha, rikaba ririmo imboga, imbuto, ibikorerwa mu bukorikori, imyenda n’ibindi byinshi biva hirya no hino.

Nta rugendo rwo mu Rwanda rwaba rwuzuye udasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Abarusura bagirwa inama yo kumenya ko harimo amashusho n’amakuru aremereye, agaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Kurusura bisaba no kwicara ugatekereza kubyo wabonye kandi ukabikora utuje.

Aho avuga ni ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.

Mu kuvuga ibyo yabonye mu Rwanda, John Sizemore akomereza mu Majyaruguru y’igihugu ahari ibirunga bigize Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Aha ni ho hatuye ingagi zo mu misozi, kandi ni na ho Dian Fossey, umuhanga mu by’inyamaswa uzwi cyane, yakoreye ubushakashatsi bwe.

U Rwanda rwita cyane ku kurinda ingagi, bikagaragarira mu muhango wa Kwita Izina uba buri mwaka, aho ingagi zavutse mu mwaka ushize zihabwa amazina ku mugaragaro n’abantu bakomeye batandukanye baturutse hirya no hino ku isi.

Mu kuzisura, umuntu afashwa n’ababihuguriwe kandi amafaranga abivamo akoreshwa mu kurengera ibidukikije no gufasha abaturage.

Uwo muhanga ariko aburira abantu ko muri izo ngendo hari izoroshye n’izigoye, ariko zose zigufasha guhura n’ingagi imbonankubone mu buzima bwazo busanzwe.

Nyuma y’urugendo, ushobora kuruhukira muri Five Volcanoes Boutique Hotel cyangwa Red Rocks Rwanda i Musanze, ukahabona n’ibikorwa by’umuco nko kuboha ibiseke, kubyina imbyino gakondo no kwenga urwagwa.

Nyuma y’Amajyaruguru, uwo mukozi wa National Geographic avuga ibyiza yaboneye ku kiyaga cya Kivu.

Atanga ingero za Hoteli zihaba ziha abantu uburyo bwo kuruhuka.

Nk’umuhanga kandi yavuze ko gusura Pariki ya Gishwati-Mukura byafasha abantu kubona n’izindi nyamaswa z’inkende zirimo n’izisa n’umuhondo.

Pariki ya Nyungwe nayo ni ahantu hakundwa cyane mu gutembera n’amaguru, cyane cyane mu mashyamba atoshye.

Ushobora gutembera mu biti hejuru (canopy walk)ugendera ku migozi imanitse cyangwa ugahura n’inkende za colobus zirabura n’umweru ziba ziva mu mashami y’ibiti bimwe zijya mu bindi.

Ntiyabuze no gusura ingoro y’umwami ya Nyanza.

Ubusanzwe ingoro y’umwami yubatswe mu mwaka wa 1932 ikagaragaza ibikoresho bya kera n’ibimenyetso by’ubwami n’igihe cy’ubukoloni.

Wa muhanga mu gusobanura uko yabonye iyo ngoro, yavuze ko hanze hari inzu gakondo isa n’umutiba, igaragaza uko abami babagaho, ndetse hafi aho hari inka z’Inyambo zizwiho amahembe maremare, ziba zumva indirimbo z’abaziragira nk’uko byakorwaga na kera.

Pariki y’Igihugu y’Akagera ni ahantu heza ho gusura nk’uko abivuga.

Ni ahantu huzuye inyamaswa nini n’into.

Sizemore ati: “Ni byiza kujyanayo camera nziza no gufata iminsi mike yo kuyisura neza ugafotora.”

Ituwe n’impala n’imparage, twiga, amasatura, ibitera, intare, inzovu n’izindi nyamaswa zikomeye za Afurika.

Muri yo kandi hatangirwa serivisi yo gutembera mu bwato ku kiyaga cya Ihema ukabona imvubu, ingona, inyoni nyinshi n’inyamaswa ziza kunywa amazi ku nkombe.

Nguko uko umwanditsi muri National Geographic avuga yabonye u Rwanda.

Ifoto: Umwe mu bakorana na Sizemore basura u Rwanda/National Geographic

TAGGED:AkageraAmerikafeaturedIbirungaParikiRwandaUbukerarugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?