Imibare yatangajwe na Ambasade ya USA mu Rwanda taliki 17, Ugushyingo, 2020 yerekana ko Abanyarwanda 1, 444 biyandikishije muri za Kaminuza za USA mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020. Ni igihugu cya gatandatu cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara gifite abanyeshuri benshi muri Kaminuza za USA.
Abanyarwanda biyandikishije kwiga muri USA muri uyu mwaka biyongereyeho 11.8% ugereranyije n’uko bari bameze mu mwaka w’amashuri wabanje.
Ibihugu bitanu by’Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara bifite abanyeshuri benshi muri USA ni Nigeria, Ghana, Kenya, Ethiopia na Afurika y’epfo, ku mwanya wa Gatandatu hagakurikiraho u Rwanda.
Uganda nirwo rwa mbere rwohereza abanyeshuri benshi muri USA ugereranyije n’ibindi bihugu bituwe cyane naryo kandi bibana naryo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC nka Uganda, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Tanzania.
Umuyobozi muri Ambasade ya USA mu Rwanda wungirije ushinzwe imikoranire n’abaturage Bwana Jewett Jeremy yagize ati: “ Twishimira kubona Abanyarwanda benshi baza kwiyandikisha muri Kaminuza za USA. Ni abanyeshuri beza, iyo bageze muri Kaminuza z’iwacu baratsinda kandi twizeye ko nabarangiza amasomo yabo bazagaruka mu Rwanda bagahindura ubuzima bw’Abanyarwanda bukaba bwiza kurushaho.”
Imibare yerekana uko ubwinshi bw’Abanyarwanda biga muri Kaminuza zo muri USA izamuka bwatangarijwe muri raporo yiswe 2020 Open Doors report yerekana ko ibihugu bihererekanya abanyeshuri.
Iyi raporo ngarukamwaka itangarizwa mu Cyumweru cyahariwe uburezi mpuzamahanga kiswe International Education Week.
Iriya raporo yerekana ko USA ari cyo gihugu abanyeshuri benshi bagana bavuye hirya no hino ku isi kurusha ibindi.
Mu myaka itanu ishize, USA yakiriye abanyeshuri bavuye hirya no hino ku isi bangana na 1,075,496.
Ambasade ya USA mu Rwanda yateguye icyumweru cyahariwe uburezi mpuzamahanga cyatangiye taliki 16 kikazarangira taliki 20 Ugushyingo, 2020, abakitabiriye bakaba bashishikarizwa gukomeza kugana Kaminuza za USA ari benshi ndetse n’abayobozi bakabigira ibyabo.
Abanyarwanda bifuza kwiga muri Kaminuza za USA bashobora kubona ibisobanuro by’uko babigenza banyuze ku rubuga rwa Ambasade ya USA arirwo EducationUSAKigali@state.gov cyangwa kuri paji yayo ya Facebook.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite Kaminuza 4,500.
Taarifa Rwanda