Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ntirwumvikana N’Ubwongereza Ku Kibazo Cya Congo No Kuba Bucumbikiye Abaruhekuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ntirwumvikana N’Ubwongereza Ku Kibazo Cya Congo No Kuba Bucumbikiye Abaruhekuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 February 2025 2:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

U Rwanda rwabwiye Ubwongereza ko ingamba rwafashe zo kwirindira umutekano ari rwo zireba bityo ko ntawe ukwiye kurutegeka uko rubyitwaramo.

Hari nyuma y’itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Ubwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga, UK Foreign, Commonwealth & Development Office (FCDO), ryavugaga ko rugomba gucyura ingabo zarwo ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubwongereza buvuga ko ibyo u Rwanda rukora muri DRC ari ukuvogera ubusugire bwa kiriya gihugu bityo rukwiye gucyura ingabo zarwo vuba na bwangu.

Binyuze mu itangazo ryavuye muri Ambasade yarwo i London, u Rwanda rwatangaje ko ibyo rukora byose rubikora mu nyungu z’abarutuye hagamijwe ko babaho batekanye.

Ruvuga ko ingamba rufata mu by’umutekano zigamije kurinda ko abanzi barwo baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakwisuganya bakarugirira nabi kandi ngo uwo ni umugambi bamaranye igihe kirekire.

Ibivugwa aha biherutse kugaragara ubwo tariki 26, Mutarama, 2025 ibisasu byavuye muri DRC bigwa mu Rwanda byica abaturage 16 abandi 177 barakomereka.

Kubera iyo mpamvu ndetse no kuba Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Félix Tshisekedi yaravuze ko afite umugambi wo kurasa mu Rwanda, ubuyobozi bwarwo bwanzuye ko bugomba kurinda ko ibyo bizaba kandi bukabikora mu buryo bwose kandi buhoraho.

FDLR nayo iracyari ikibazo ku butegetsi bw’u Rwanda nk’uko abayobozi barwo babivuga.

Uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoreye Abatutsi Jenoside n’abandi basangiye ingengabitekerezo yo kubarimbura baba muri DRC cyangwa ahandi ku isi.

U Rwanda, ku rundi ruhande, ruvuga ko kuba muri DRC hari ubwicanyi cyangwa irindi totezwa bikorerwa abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ariko amahanga, harimo n’Ubwongereza, akabyirengagiza nabyo ari ikosa rikomeye.

Benewabo w’abo baturage batotezwa nibo bagize M23, umutwe wa gisirikare na Politiki wafashe intwaro ngo uhangane n’ubutegetsi bwa DRC.

Abayobozi ba DRC bavuga ko u Rwanda ari rwo rufasha uwo mutwe ariko rwo rukavuga ko ibyo atari byo, gusa rukavuga ko haramutse hari ufashije abugarijwe no kumarirwa ku icumu nta kosa yaba akoze.

U Rwanda ruvuga ko kugira ngo intambara M23 irwana ihoshe, ari ngombwa ko haba ibiganiro igizemo uruhare kuko umuti w’intambara wo udashobora kugira icyo ugeraho cyane cyane ku ruhande rwa Leta ya DRC.

Ku byerekeye ukutumvikana hagati ya Kigali na London, uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko Ubwongereza ‘bukomeje’ gucumbikira abantu batandatu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba yo bidegembya batunzwe n’ibiva mu misoro y’Abongereza.

U Rwanda runenga Ubwongereza ko buri mu bihugu bike bwo mu Burayi bigicumbikiye abaruhekuye.

Rusaba Ubwongereza gukorana n’ibihugu bya SADC, EAC n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu biganiro byo kureba uko amahoro ‘arambye’ yaboneka mu Burasirazuba bwa DRC.

Kigali ishimangira ko umubano wayo n’amahanga ukwiye gushingira ku bwubahane aho kugira ngo hagire abafata u Rwanda nk’uko bwafatwaga mu gihe cy’ubukoloni.

Perezida Kagame aherutse kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko Abanyarwanda b’ubu batandukanye cyane n’abo mu myaka 50 yatambutse.

Umwe mu basesengura ibintu n’ibindi yabwiye Taarifa Rwanda ati: “ Niba Ubwongereza bukora uko bushoboye bugakurikirana abanzi barwo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ahandi ku isi, kuki bwumva ko u Rwanda rwo rudafite ubwo burenganzira? Kubifata gutyo si ukudashyira mu gaciro gusa ahubwo ni ikintu kibi cyane”.

Umwuka mubi hagati ya Kigali na London uvuzwe mu gihe u Rwanda ruherutse gucana umubano n’Ububiligi.

Rubushinja kurusopanyiriza mu mahanga ngo rwimwe inkunga.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb.Olivier Patrick Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruzibeshaho uko bizagenda kose kandi ko niyo rwakwaka inkunga, iy’Ababiligi yaba irorereye.

Itangazo ryavuye muri Minisiteri ye ryavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’Ububiligi buhagaze mu gihe cy’imyaka itanu ni ukuvuga hagati ya 2024 na 2029.

Taarifa yamenye ko Ababiligi bari buzatere u Rwanda inkunga ya Miliyoni Є 95 ni ukuvuga arenga Miliyari Frw 100.

TAGGED:BongerezaFDLRfeaturedIngaboInkungaJenosideKagameM23Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Mu Mushinga Wo Kugira Abakora Porogaramu Za Mudasabwa Bagera Kuri Miliyoni
Next Article Israel Yakiriye Imirambo Y’Abaturage Bayo Bari Barashimuswe Na Hamas
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?