U Rwanda Rufite Ikoranabuhanga Rigabanya Impfu Z’Abana Batavukiye Igihe

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Ni ikoranabuhanga rifasha mu gutabara ubuzima bw'abana bavutse batujuje amezi.

Mu Rwanda hari gahunda y’ikoranabuhanga bise IMPALA ifasha mu gukurikirana impinja zavuka zitagejeje igihe, rigafasha abaganga kumenya uko ubuzima bw’umwana bumeze, akitabwaho akazabaho.

IMPALA ni impine y’Icyongereza iramburwa ikaba ‘Innovative Monitoring-system for Pediatrics in Low-resource settings: an Aid to save lives’ wagenekereza  mu Kinyarwanda ikaba uburyo bwo gukurikirana ubuzima bw’abana mu mavuriro afite ubushobozi buke, hagamijwe gukiza ubuzima.

Uruhare rw’ikoranabuhanga bise Goal 3 mu gukiza amagara y’abana, rushimangirwa n’ababyeyi babyara abana batagejeje igihe bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse n’abaganga barikoresha mu gukiza.

Hari ababyeyi bishimira ubu buryo, bakavuga ko hari abo bwagiriye akamaro kandi ko n’abandi ari uko bizagenda.

Umwe muri abo bagore ni  Patricie Uwamahoro uvuga uko byamugendekeye ubwo yajyaga ku bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Ati: “Bambwiye ko umura wifunguye kandi ngomba kubyara, ariko ngira ubwoba kuko numvaga uwo mwana w’amezi atandatu atazabaho, ariko abaganga banyitayeho pe! Ubu umwana wanjye ari kongera ibiro, bivuze ko nshobora kuzataha vuba aha.”

Ashimira Leta n’abakoresha  Goal 3 yazanye ikoranabuhanga rifasha abaganga kwita ku bana baba bavukanye ibibazo bitandukanye.

Ati: “Leta yarakoze kwimakaza ikoranabuhanga rikaba rifasha abantu kumenya uburyo bwo gukora ngo abana barindwe gupfa. Ni uburyo bwo kubarinda. Rwose Goal 3 ikomeze ifashe Leta kuko yatuzaniye ibitangaza”.

Ushinzwe abaganga muri serivise za Néonatologie aharwarira abana bavutse kugeza ku minsi 28 na Pediatrics irwariramo kuva ku minsi 28 kuzamura, Mujawamariya Laetitia yabwiye Kigali Today avuga ko Goal 3, ari igisubizo mu buvuzi bw’abana bityo ko aho bishoboka bakwiye kuhageza ibikoresho bifashisha mu kuvura abana mu bitaro byose mu Rwanda.

Mujawamariya ati: “Goal 3 yadufashije cyane mu buzima. Ubusanzwe abaganga ni bake noneho byagera mu bitaro by’impinja bigakomera.”

Umwe mu baganga umaze imyaka irenga 20 mu buvuzi agaragaza akamaro k’imashini zifasha gutabara ubuzima bw’impinja ku gihe.

Ati: “Abana bake tugira ku munsi ni 35 kugera kuri 55, kandi abakozi bakora muri iyo serivise ni bane gusa. Uruhinja ruryamye muri Néonatologie rukenera byinshi birimo kugaburirwa, kongererwa umwuka, gusuzumwa ibihaha, umutima n’ibindi. Rero izo mashini dufite muri iki gihe zo kwita ku mwana ni ingirakamaro cyane.”

Aba baganga bakorera muri izi serivise mu bitaro bya Nyamata bagaragaza ko iri koranabuhanga rizafasha mu kugabanya imffu z’abana kandi n’ubufasha baha aba bana bwihute.

Dr. Cyrille Ntahompagaze wo  mu bitaro bya Nyamata ashimira abafatanyabikorwa mu mushinga wa Goal 3, kuko watanze icyizere ku babyeyi baba bihebye batekereza ko kuba babyaye umwana utagejeje igihe bisobanuye urupfu.

Ati: “Ku kwezi tugira ababyeyi barenga 700 babyarira hano, barimo ababyara abana bananiwe, abatujuje igihe n’ibindi. Muri bo hari abapfaga mu kwezi bari hagati ya 14 na 16 ariko tumaze kubona ikoranabuhanga rya Goal 3 ridufasha kugabanya ibyo byago.”

Ngo imibare yatagabanutse igera ku bana bari hagati ya batandatu na 11.

Iri koranabuhanga ubu rikorera mu bitaro bya Nyamata ll, Rwamagana, Kabutare, CHUK na Kirehe.

IMPALA mu mushinga wayo Goal 3, igaragaza ko yatanze imashini zirenga 100 zikoreshwa muri Néonatologie, Pediatrics n’aho babyariza, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, hashingiwe ku bibazo bikunze kuboneka mu bitaro byo muri Afurika.

Ni imashini zifite ubushobozi bwo gukora amasaha 24 /24, zikabika umurimo wakoreshwa amasaha 10 mu gihe amashanyarazi yamara igihe kirekire abuze.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *