Ikipe ya Police y’u Rwanda y’umukino wa Handball yamaze gutsindira kuzakira umukino wa nyuma mu irushaka ry’umupira w’amaboko iri kubera muri Tanzania. Police HC izahura n’Ikipe ya Kenya
Hagati aho ikipe y’Abanyarwandakazi yo mu Karere ka Gatsibo nayo izakina umukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu ihure n’iya ikipe Cereals y’abakobwa bo muri Kenya izatsinda izatware igikombe
Iyi mikino iri guhuza amakipe aharanira gutwara igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere mu Karere k’Africa y‘i Burasirazuba no hagati mu mukino wa Handball(ECAHF).
Mu ntangiriro z’umukino wahuje Police HC na Ngome HC yo muri Zanzibar byagaragaraga ko Ngome HC isa iza gutsinda kuko abakinnyi bayo bakinishaga ingufu kandi ukabona ko nta ntera ndende ikipe imwe yahaye indi.
Gusa ntibyayihiriye kuko iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye ikipe ya Police HC ifite ibitego 15 ku bitego 11 bya Ngome HC.
Ingufu ikipe ya Polisi HC yari ifite igice cya mbere kirangira niyo yakomezanyije no mu gice cya kabiri.
Yahaye intera iriya kipe byari bihanganye kuko mu manota yazo harimo ikinyuranyo cy’ibitego bigera kuri birindwi.
Iminota 60 y’umukino yarangiye Police HC ifite ibitego 29 kuri 23 bya Ngome HC.
Umutoza wa Police HC, Inspector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko ikipe atoza yabanje kuvunwa no kumenya imikinire y’iyo bari bahangaye.
Ati: “Mu gice cya mbere nabanje gufata umwanya niga imikinire y’ikipe duhanganye ariko nirinda kwinjizwa ibitego mbere. Mu gice cya Kabiri murabibona ko twagarutse tuza dukosora byose kuko tuba twamaze kumenya imikinire y’ikipe turimo gukina.”
Ibyo avuga abihurira ho na Kapiteni wa Police HC, CPL Duteteriwacu Norbert.
CPL Duteteriwacu yavuze ko we n’abakinnyi bagenzi be intego ni ugukora ibishoboka byose bakisubiza igikombe cya ECAHF nk’uko babigenje umwaka ushize.
Umutoza wa Police HC, Kapiteni ndetse n’abakinnyi muri rusange barashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, abafana ndetse n’itangazamakuru ryo mu Rwanda uburyo bakomeje kubatera ingabo mu bitugu bikabafasha gukomeza kwitwara neza.
Muri iri rushanwa ikipe y’abakobwa bo mu ishuri ryisumbuye rya Kiziguro (Kiziguro SS) nayo kuri uyu wa Gatandatu izakina na Cereals y’abakobwa bo mu gihugu cya Kenya.
Nayo yabigezeho imaze gutsinda Ngome HC y’abakobwa. Umukino wa nyuma uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza.